Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame azahabwa impamyabushobozi y’ikirenga y’Icyubahiro muri Korea y’Epfo

radiotv10by radiotv10
03/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame azahabwa impamyabushobozi y’ikirenga y’Icyubahiro muri Korea y’Epfo

Photo: Perezida Kagame muri 2012 ubwo yahabwaga impamyabushobozi y'icyubahiro muri William Penn University muri Oskaloosa

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri muri Korea y’Epfo aho yitabiriye Inama ihuza iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika, azanasura imwe muri Kaminuza zikomeye muri iki Gihugu no ku Isi, azanaherwamo impamyabushobozi y’icyubahiro ya Doctorate.

Perezida Kagame yageze i Seoul muri Korea y’Epfo, kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2024, yitabiriye Inama izwi nka Korea-Africa Summit, izahuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo muri Afurika, ndetse n’Ubuyobozi bw’iki Gihugu.

Perezida Kagame witabiriye iyi nama, biteganyijwe ko azasura Kaminuza ya Yonsei University, ndetse akanahabwa impamyabushobozi y’icyubahiro ya Doctorate mu bijyanye n’imiyoborere na politiki ziteza imbere abaturage (Public policy and Management).

Iyi kaminuza ya Yonsei University, ni imwe muri kaminuza zigenga muri Korea y’Epfo, yashinzwe mu 1885, ikaba muri eshatu za mbere zikomeye muri iki Gihugu, ikaba kandi ifite ibigo by’ubushakashatsi 178.

Muri iyi nama izaba kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 04 kugeza ku wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame, azatanga ikiganiro ubwo izaba iri gufungurwa ku mugaragaro, aho azaba ari kumwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Ni inama izayoborwa na Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol, ndetse na Perezida El Ghazouanu wa Mauritania ari na we uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere, izaba inarimo abayobozi mu nzego nkuru za Korea y’Epfo ndetse n’abo mu Bihugu bya Afurika, aho bazaganira ku gukomeza guteza imbere imikoranire hagati y’iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika.

Iyi inama ifite insanganyamatsiko igira iti “The Future We Make Together: Shared Growth, Sustainability, and Solidarity.” Tugenekereje, ni uguhuza imbaraga mu kugena ahazaza, bitanga umusasuro uhuriweho mu bukungu ndetse n’iterambere rirambye.

Muri iyi nama kandi, abakuru b’Ibihugu, abayobozi mu nzego nkuru, abayobozi b’Ibigo by’ubucuruzi ndetse n’impuguke mu bukungu, bazaganira ku ngingo zinyuranye, nk’iterambere ry’inganda, kwagura ubucuruzi, kwihaza mu biribwa, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse no gushakira umuti ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru ubwo yari ageze i Seoul

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Hatangajwe igikekwa ku munyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda watawe muri yombi

Next Post

Umuhanzi wa Gospel yeruye iby’urukundo n’uwo bitegura kurushinja bamaze igihe bakundana mu ibanga

Related Posts

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi wa Gospel yeruye iby’urukundo n’uwo bitegura kurushinja bamaze igihe bakundana mu ibanga

Umuhanzi wa Gospel yeruye iby’urukundo n’uwo bitegura kurushinja bamaze igihe bakundana mu ibanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.