Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yagize icyo avuga ku birego yongeye kuzamurwaho n’icyo abona bigamije

radiotv10by radiotv10
28/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yagize icyo avuga ku birego yongeye kuzamurwaho n’icyo abona bigamije
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wongeye kuvugwaho ibirego n’Ubashinjacyaha bwo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko ari ukuzura akaboze, hagamijwe kuyobya Abanyamerika bitegura amatora ya Perezida.

Ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za America bugaragaje ko bugiye kongera gukurikirana Donald Trump wigeze kuba Perezida w’iki gihugu, ku birego bifitanye isano no kuba yaragerageje kwivanga mu matora yo mu 2020 nyuma yo gutsindwa na Joe Biden.

Ibi bije nyuma y’ukwezi, Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za America rwemeje ko Donald trump afite ubudahangarwa bukomeye buhabwa Abakuru b’Ibihugu ku birego by’ibyaha bakoze mu gihe bari ku butegetsi.

Ibyo birego bishya bikubiyemo ibyaha bine Trump aregwa kuba yarakoze ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2020 aho kuba ubwo yari ari kubutegetsi, ariko we arabihakana.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yavuze ko ibyo birego bishya ari “ukuzura Akaboze hagamijwe kuyobya Abanyamerika” ku bijyanye n’amatora.

Uyu wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, mu gihe cya manda imwe, uri guhatanira kugaruka muri White House, yasabye ko ibi birego biteshwa agaciro vuba na bwangu.

Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za America buvuga ko ibyo birego bishya byamaze gushyikirizwa Abacamanza batoranyijwe kandi batigeze baburanisha imanza za Donald Trump zabanje, ngo harebwe niba hari ibimenyetso bihagije byo gukomeza kuburanisha uru urubanza.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za America yirinze kugira icyo itangaza kuri ibyo birego bishya biregwa Donald Trump.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 19 =

Previous Post

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku kabari kagaragayemo abakobwa babyina bambaye ubusa buriburi

Next Post

Menya akayabo kaguzwe umukinnyi mushya w’ikipe y’i Burayi iri mu zifite abakunzi benshi mu Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

IZIHERUKA

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo
AMAHANGA

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

11/12/2025
Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

11/12/2025
Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya akayabo kaguzwe umukinnyi mushya w’ikipe y’i Burayi iri mu zifite abakunzi benshi mu Rwanda

Menya akayabo kaguzwe umukinnyi mushya w’ikipe y’i Burayi iri mu zifite abakunzi benshi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.