Mukansanga Salima Rhadia ufite uduhigo dutandukanye mu mwuga w’ubusifuzi, nko kuba yarabaye umusifuzi wa mbere w’igitsinagore wasifuye umukino wo mu Gikombe cya Afurika cy’abagabo, nk’umusifuzi wo hagati, akaba ataherukaga kugaragara muri uyu mwuga, yatangaje ko yamaze gusezera.
Ni amakuru yemejwe na nyiri ubwite ubwe, mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2024.
Uyu musifuzi mpuzamahanga ufite ibigwi yihariyeho mu mwuga wo gusifura, yagize ati “Nasezeye ku giti cyanjye. Ibindi bavuga simbizi.”
Mukansanga Salima Rhadia atangaje ibi nyuma y’igihe adaheruka kugaragara asifura imikino yaba iy’imbere mu Gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga atahwemaga gutumirwamo.
Asezeye muri uyu mwuga nyuma yuko yagiye aca uduhigo dutandukanye, nko kuba yarabaye umusifuze wa mbere w’igitsinagore wayoboye umukino w’Igikombe cya Afurika, aho yabaye umusifuzi wo hagati mu mukino wahuje Zimbabwe na Guinea mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroon muri Mutarama 2022.
Nanone kandi yongeye kwandika amateka atazibagirana ubwo yazaga mu basifuzi 36 basifuye mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo cya 2022, aho yaje mu basifuzi ba mbere b’igitsinagore basifuye muri iki Gikombe cy’Isi mu mateka yacyo.
Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyize Mukansanga mu basifuzi 25 b’abanyamwuga, urotonde rwajeho na musaza we w’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel.
RADIOTV10