Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye igihe Miss Muheto azagerezwa imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Miss Muheto ahishuye ikintu kimwe mu byaba byajujwe n’umusore yaha urukundo

Miss Muheto avuga ko atazi ahaturutse aya makuru

Share on FacebookShare on Twitter

Miss w’u Rwanda wa 2022, Muheto Nshuti Divine ukurikiranyweho ibirimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda itangaje ko Miss Muheto Divine yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo atanafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Akurikiranyweho kandi kwangiza ibikorwa remezo, aho ubwo yari atwaye ikinyabiziga yakoze impanuka akagonga bimwe mu bikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, ari na bwo yatabwaga muri yombi.

Polisi y’u Rwanda kandi yari yatangaje ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Miss Muheto, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko uru rwego rwamaze kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro dosiye iregwamo uyu mukobwa.

Yagize ati “Dosiye yamaze gushyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ndetse iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateanyo, riteganyijwe ejo [ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024].”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface; mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu, yari yavuze ko kuba Miss Muheto yakurikiranwa afunze cyangwa ari hanze, bizagenwa n’Ubushinjacyaha. Yagize ati “Ibyo byose birashoboka, biterwa n’uburyo dosiye bayizi.”

ACP Rutikanga Boniface yavuze kandi ko ibyaha bikurikiranywe kuri Miss Muheto bisanzwe bihanirwa, ariko ko bizemezwa n’Urwego rubifitiye ububasha.

Yagize ati “Birumvikana bigomba kwemezwa n’Urukiko cyangwa n’urwego rubifitiye ububasha […] No gutwara udafite uruhushya na byo niba ujya ukurikira, tujya dufata abantu tukabafunga. Noneho iyo biteje impanuka, urumva ko biba byongereye ubukana bw’icyaha cyakozwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 4 =

Previous Post

Hafashwe icyemezo cya mbere cy’Urukiko ku Mupadiri ukekwaho gusambanyiriza umunyeshuri mu biro bye

Next Post

Tshisekedi yageze muri Uganda ahita anakirwa na Museveni wakunze kumugira inama adakozwa

Related Posts

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi Confy yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Gumaha’ yakoranye na Chiboo uri mu bagenzweho, igaragaramo aba bahanzi gusa, itarimo undi...

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko hari abana ashobora kuba arera kandi atari abe, ariko ko we atabyitayeho,...

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo usanzwe afitanye abana n’Umunyarwandakazi Teta Sandra bigeze kuvugwaho kugirana amakimbirane, yajyanywe mu...

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Abahanzi Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bari mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gushyira hanze indirimbo...

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

by radiotv10
05/08/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade, yararikiye abakunzi be n’aba muzika nyarwanda kwitegura indirimbo nshya abafitiye yise ‘Nyanja’, yemeza ko izakundwa n’abatari bacye...

IZIHERUKA

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho
MU RWANDA

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

by radiotv10
08/08/2025
0

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

07/08/2025
Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi yageze muri Uganda ahita anakirwa na Museveni wakunze kumugira inama adakozwa

Tshisekedi yageze muri Uganda ahita anakirwa na Museveni wakunze kumugira inama adakozwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.