Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye igihe Miss Muheto azagerezwa imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Miss Muheto ahishuye ikintu kimwe mu byaba byajujwe n’umusore yaha urukundo

Miss Muheto avuga ko atazi ahaturutse aya makuru

Share on FacebookShare on Twitter

Miss w’u Rwanda wa 2022, Muheto Nshuti Divine ukurikiranyweho ibirimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda itangaje ko Miss Muheto Divine yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo atanafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Akurikiranyweho kandi kwangiza ibikorwa remezo, aho ubwo yari atwaye ikinyabiziga yakoze impanuka akagonga bimwe mu bikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, ari na bwo yatabwaga muri yombi.

Polisi y’u Rwanda kandi yari yatangaje ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Miss Muheto, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko uru rwego rwamaze kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro dosiye iregwamo uyu mukobwa.

Yagize ati “Dosiye yamaze gushyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ndetse iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateanyo, riteganyijwe ejo [ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024].”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface; mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu, yari yavuze ko kuba Miss Muheto yakurikiranwa afunze cyangwa ari hanze, bizagenwa n’Ubushinjacyaha. Yagize ati “Ibyo byose birashoboka, biterwa n’uburyo dosiye bayizi.”

ACP Rutikanga Boniface yavuze kandi ko ibyaha bikurikiranywe kuri Miss Muheto bisanzwe bihanirwa, ariko ko bizemezwa n’Urwego rubifitiye ububasha.

Yagize ati “Birumvikana bigomba kwemezwa n’Urukiko cyangwa n’urwego rubifitiye ububasha […] No gutwara udafite uruhushya na byo niba ujya ukurikira, tujya dufata abantu tukabafunga. Noneho iyo biteje impanuka, urumva ko biba byongereye ubukana bw’icyaha cyakozwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Hafashwe icyemezo cya mbere cy’Urukiko ku Mupadiri ukekwaho gusambanyiriza umunyeshuri mu biro bye

Next Post

Tshisekedi yageze muri Uganda ahita anakirwa na Museveni wakunze kumugira inama adakozwa

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi yageze muri Uganda ahita anakirwa na Museveni wakunze kumugira inama adakozwa

Tshisekedi yageze muri Uganda ahita anakirwa na Museveni wakunze kumugira inama adakozwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.