Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yatunguranye agaragara mu modoka itwara ibishingwe

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yatunguranye agaragara mu modoka itwara ibishingwe
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump uri guhatanira kongera kuyobora Leta Zunze Ubumuwe za America, yagaragaye i Wisconsin ari mu modoka itwara ibishingwe, anambaye imyambaro y’abakora aka kazi.

Perezida Trump yakoze ibi mu rwego rwo gusubiza Joe Biden wamusimbuye, uherutse kwita abamushyigikiye ko ari abatwara ibishingwe.

Uyu munyapolitiki uri guhatanira kugaruka muri White House, yakoreye ibi ku Kibuga cy’Indege cya Wisconsin ubwo Indege yari imaze kururuka, agahita yinjira muri iki kimodoka gitwara ibishingwe.

Ubwo yari muri iyi modoka yanditseho izina rye ndetse n’intero ye yo kongera kugarurira ubukaka Leta Zunze Ubumwe za America (Make America Great Again), Trump yagize ati “Imodoka itwara ibishingwe yanjye murayibona gute?”

Yavuganaga n’abanyamakuru ku mugoroba ubwo yari ageze Green Bay muri Leta ya Wisconsin, ubwo yari muri iyi modoka, yamanuye ikirahure arebera mu idirishya.

Trump kandi yanitandukanyije n’ibyatangajwe n’umunyarwenya Tony Hinchcliffe uherutse na we kwita Abanya-Puerto Rica ko ari abatwara ibishingwe.

Yagize ati “Nta n’ikintu na kimwe nzi kuri uwo munyarwenya. Sinzi n’uwo ari we. Sindanamubona. Numvise ko yagize ibyo atangaza ariko ni ibyo yivugiye. Ni umunyarwenya nyine, icyo nababwira ni uko ntakintu nzi kuri we.”

Trump yakomeje yisegura ku Banya-Puerto Rican, ati “Nkunda Puerto Rican kandi na yo irankunda.” Ubundi asoza iki kiganiro cyo mu modoka itwara ibishingwe, agira ati “Ndizera ko mwakunze imodoka yanjye. Ndabashimiye.”

Imyambaro yari yambaye ubwo yari ari muri iyi modoka kandi, ni na yo yagarayemo ubwo yari akigera aho yahise akomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Trump yaganiriye n’abanyamakuru ari muri iki kimodoka
Yababazaga niba imodoka ye bayikunze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 9 =

Previous Post

Wakwizigamira ute ushonje?-Ab’i Nyaruguru bavuga ko kuba batazigama atari uko babyanze

Next Post

Miss Muheto n’umunyamakuru Fatakumavuta bagejejwe ku Rukiko amasaha y’akazi ataragera

Related Posts

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na...

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

by radiotv10
13/01/2026
0

Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Muheto n’umunyamakuru Fatakumavuta bagejejwe ku Rukiko amasaha y’akazi ataragera

Miss Muheto n’umunyamakuru Fatakumavuta bagejejwe ku Rukiko amasaha y’akazi ataragera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.