Umuhanzi Nyarwanda w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ufite ibitaramo bibiri muri Tanzania, yahasesekaye, agaragarizwa urugwiro rudasanzwe, na we yerekana ko byamunyuze.
Uyu muhanzi umaze kubaka izina mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ubwo yageraga muri Tanzania, yakiranywe urugwiro n’abamutumiye, banamwambika ibendera ry’Igihugu cyabo mu rwego rwo kumwereka ko bamwishimiye.
yitabiriye ibitaramo byiswe ‘Wakati wa Mungu’, aho icy’abifite (VVIP) ari na cyo kizabanza, giteganyijwe tariki 02 Ugushyingo 2024, kikazabera ahitwa Mlimani City, ikindi cya rusange kikazabera Leaders Club bukeye bwaho.
Israel Mbonyi akigera ku kibuga cy’indege cya Tanzania ntiyahishe amarangamutima ye y’uko bakiriwe, anaboneraho gutangaza ko yazanye n’itsinda rigari rimufasha kuririmba.
Yagize at “Twishimiye cyane kuba turi hano, Imana ibahe umugisha kubera uburyo mwatwakiriye twabyishimiye, twakunze iki Gihugu, kandi si twe tuzarota twifatanya namwe mu gitaramo cyo guhimbaza Imana.”
Muri ibi bitaramo, Israel Mbonyi azaririmbana n’abaramyi barimo uwitwa Rehema Simfukwe, Halisi Ministry, na Joel Lwanga.
Mu byatangaje benshi ni uburyo amatike yo kwinjira mu gitaramo cya VVIP (500 000TSH) akijya hanze yahise agurwa agashira, benshi bakayabura.
Ni Mbonyi uri mu myiteguro yo kongera gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu Live Concert’ kizaba ku nshuro ya gatatu muri BK Arena kuri Noheli y’uyu mwaka.
Felix NSENGA
RADIOTV10