Umugabo usanzwe mu nzego nkuru z’ubuyobozi muri Guinée Equatoriale, yatahuweho amashusho 400 y’urukozasoni yafataga ubwo yabaga ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore barimo ab’abayobozi bakuru. Hatangajwe uko aya mashusho yatahuwe.
Uyu mugabo witwa Baltasar Ebang Engonga, asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Kigo gishinzwe Iperereza mu by’Imari ANIF (Anti-graft National Agency for Financial Investigation), aho ashinzwe kurwanya ruswa.
Amashusho yatahuweho, ubu ni yo nkuru ingezweho muri iki Gihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho yatahuweho amashusho 400 yafatwaga ubwo yabaga ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore barimo ab’abayobozi bakuru, ndetse n’abandi bafitanye amasano n’abayobozi bo muri Guverinoma n’abo mu madini n’amatorero.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Real Equatorial Guinea, avuga ko mu mashusho yatahuwe, harimo ayafashwe ari gukorana imibonano mpuzabitsina na mushiki wa Perezida wa kiriya Gihugu, ay’umugore w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ndetse n’abagore 20 b’Abaminisitiri.
Aya mashusho yatahuwe ubwo uyu Baltasar Ebang Engonga yakorwagaho iperereza ku myitwarire mibi yakunze kwihanangirizwaho, ko idakwiye abayobozi bo ku rwego rwo hejuru.
Amwe mu mashusho yatahuwe kuri uyu mugabo, amugaragaza ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore mu biro bye, ndetse n’ayafatiwe muri za hoteli no mu bwiherero.
Visi Perezida w’Igihugu, Teodoro Nquema agira icyo avuga kuri ibi; yavuze ko ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina bikorewe mu biro, ari sakirirego idashobora kwihanganirwa.
Yagize ati “Nkurikije ibidakwiye byakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga muri Equatorial Guinea, ndagira ngo nibutse ko Abaminisitiri bagomba gukoresha ibiro byabo imirimo izana iterambere ry’Igihugu, imibonano mpuzabitsina mu biro, irabujijwe.”
Yakomeje avuga ko uzagaragarwaho iyi myitwarire, azabihanirwa by’intangarugero, akanirukanwa mu nshingano.
Uyu mugabo Engonga w’imyaka 54 usanzwe yubatse afite umugore n’abana batandatu, ni umuhungu wa Baltasar Engonga Edjoo, Perezida w’Umuryango ushinzwe Ifaranga n’Imari muri Afurika yo hagati CEMAC (Economic and Monetary Community of Central Africa).
RADIOTV10