Abaturage biganjemo abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baguye mu kantu nyuma yo gusanga umupaka wa Grande Barrière wafunzwe bitunguranye, bakanavuga amakuru bari kumva y’icyatumye uyu mupaka ufungwa.
Iki cyemezo cyamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, ubwo abaturage bavaga mu Rwanda biganjemo abakora ubucuruzi buciriritse berecyezaga muri Congo, banyuze kuri uyu mupaka, ariko bagasanga inzira zitakiri nyabagendwa.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 ukorera mu Ntara y’Iburengerazuba, yageze kuri uyu mupaka asanga abaturage benshi babuze ayo bacira n’ayo bamira, babuze uko bambuka, bicaye bategereje ko hari impinduka zaba kugira ngo bambuke.
Kugeza mu masaha ya saa yine ubwo twandikaga iyi nkuru, abaturage bari bakicaye kuri uyu mupaka wa Grande Barrière bategereje ko bafungurirwa.
Ababuze uko bambuka, ni abagombaga gukoresha uyu mupaka wa Grande Barrière, ufite umwihariko w’ibicuruzwa biwunyuraho bitemerewe kunyura ku mupaka wa Petite Barrière, aho hanyura ibicuruzwa biba bifite agaciro, mu gihe abandi bahise bajya kunyura ku mupaka muto.
Kuri uyu mupaka wa Grande Barrière kandi hanyura ibicuruzwa bitwawe n’imodoka, biba bigomba gusoreshwa, kuko ari na ho hari ibiro bishinzwe gusoresha, ku buryo hari n’umurongo w’imodoka nyinshi zabuze uko zambuka.
Hari abatanyura ku mupaka muto, bitewe n’ibyo bitwaje birimo ibifite agaciro kanini imodoka zitwaye ibicuruzwa, kuko ari ho hari ibiro bishinzwe ikoresho
Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko bafite icyizere ko baza gufungurirwa uyu mupaka bakabona uko bambuka bakajya gushakisha imibereho nk’uko bisanzwe.
Umwe yagize ati “Ariko nibadufungurira ubwo turambuka tugende, ariko nibatatwemerera turataha.”
Bamwe mu baturage kandi bavuga ko bari kumva amakuru ko ifungwa ry’uyu mupaka wa Grande Barrière ryakozwe n’ubuyobozi bwa Congo, ryatewe n’Inama y’Umutekano ikomeye iri kubera muri Hoteli ya Ihusi iri hakurya mu Mujyi wa Goma, hafi h’uyu mupaka.
Aba baturage bavuga ko n’iyo byaba byatewe n’iyi nama byaba byumvikana, ariko ko nibura ubuyobozi bw’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo, bwagakwiye kuba bwabimenyesheje abaturage, nibuga hakaba hari n’itangazo ribivugaho, kandi bikaba byaratangajwe mbere, ntibikorwe mu buryo butunguranye.
Imyanzuro yafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, yahuje impuguke mu by’umutekano n’ubutasi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanzuye ko bitarenze kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2024, i Goma hagomba gutangizwa ku mugaragaro itsinda rihuriweho ry’Inzego z’umutekano z’Ibihugu byombi, rigomba kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho na Guverinoma z’Ibihugu byombi birimo kurandura FDLR.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10