Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Burayi bwashimgangiye ibyatangajwe n’u Rwanda ku birego byegetswe kuri RDF muri Mozambique

radiotv10by radiotv10
05/11/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Cabo Delgado: Amashimwe y’abaturage aritsa kuri RDF ngo iramutse ihavuye nabo ntibaharara
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wamaganye ibirego by’ibinyoma bivuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zagiye i Maputo gutanga umusanzu mu guhashya imyigaragambyo, uvuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Kuva mu cyumweru gishize, i Maputo muri Mozambique hari kuba imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na Daniel Chapo wo mu ishyaka risanzwe ku butegetsi muri iki Gihugu.

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi hazamuwe amakuru y’ibihuha avuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique [mu Ntara ya Cabo Delgado] zagiye i Maputo gutanga ubufasha mu guhosha iyi myigaragambyo, nyamara bitari mu nshingano zazo.

Gusa aya makuru yanyomojwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ndetse n’uw’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, bavuze ko abasirikare b’u Rwanda bafite ibice barimo bizwi byo mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse ko ari byo bakomeje kubamo bahugiye mu kuzuza inshingano zabo zo kugarura umutekano muri aka gace kari karazengerejwe n’ibyihebe.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, usanzwe utera inkunga ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, na wo washyize hanze itangazo wamagana aya makuru y’ibihuha.

Uyu Muryango uvuga ko “Nta kimenyetso na kimwe gihari cyo kwemeza ibi birego by’uko Abasirikare b’u Rwanda bari muri Maputo.”

Uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi uvuga ko ubinyujije mu Kigega cyawo cy’Amahoro EPF (European Peace Facility) usanzwe utanga inkunga yo gushyigikira ubutumwa bwa RDF mu Ntara ya Cabo Delgado, bityo ko bituma unakurikirana ibikorwa by’izi Ngabo z’u Rwanda.

Ukagira uti “Kuri bw’ibyo rero, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uramagana wivuye inyuma ibirego by’ibinyoma kandi bidafite ishingiro ko EU itera inkunga Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique mu guhonyora uburenganzira bw’abigaragambya muri Maputo.”

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, waboneyeho wasabye abakomeje gukwirakwiza aya makuru y’ibihuha, kubireka, kandi ukabonerago gusaba impande zitumva ibintu kimwe muri Mozambique kureba uburyo bahosha ibibazo bihari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 3 =

Previous Post

Uko hatahuwe amashusho y’umuyobozi muri Guinée Equatoriale waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Next Post

Mu Rwanda umwarimu yapfuye urupfu rutunguranye ari kwigisha abanyeshuri

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda umwarimu yapfuye urupfu rutunguranye ari kwigisha abanyeshuri

Mu Rwanda umwarimu yapfuye urupfu rutunguranye ari kwigisha abanyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.