Scovia Mutesi arasaba Abanyarwanda kuzajya gushyigikira ikipe yabo Amavubi ifite umukino kuri uyu wa Kane, akavuga ko na we inkoko ari yo ngoma, kugira ngo aba bakinnyi bazakine bumva umurindi w’abafana kuko “ibakeneye nk’uko umwana akenera ibere rya nyina.”
Ni nyuma yuko abarimo abayobozi mu nzego za Leta no mu bigo bifite aho bihuriye n’Umupira w’Amaguru binjiye mu bukangurambaga, bwo gusaba Abanyarwanda kuzajya gushyigikira Ikipe yabo ifite umukino na Libya kuri uyu wa Kane, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN).
Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema uri mu batanze ubutumwa bwo guhamagarira Abanyarwanda kuzajya gushyigikira ikipe yabo, yizeje Abanyarwanda ko ikipe yabo izabaha ibyishimo.
Mu butumwa bw’amashusho yafatiwe muri Sitade Amahoro ahazabera uyu mukino, Minisitiri Nyirishema yagize ati “Ikipe yacu Amavubi yiteguye gutsinda Libya ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo saa kumi n’ebyiri za nimugoroba ku kibuga cyacu. Ahasigaye ni ahacu kuza tukuzuza Amahoro tukabashyigikira.”
Perezida w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Alphonse Munyantwari na we mu butumwa yari aherutse gutanga, yabwiye Abanyarwanda bose ko “turabatumiye, ikipe yacu Amavubi izakina n’ikipe ya Libya zihatanira kuzitabira imikino ya CAN. Mwese mwese muratumiwe. Gura itike yawe nonaho.”
Mu butumwa bukomeje gutangwa, umunyamakuru Mutesi Scovia na we yasabye Abanyarwanda kuzajya gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo Amavubi.
Mutesi Scovia na we wafashwe amashusho ari muri Sitade Amahoro, asaba Abanyarwanda kuzaza gushyigikira ikipe yabo, kugira ngo bazayitize imbaraga na yo ibashe kubaha ibyishimo.
Yagize ati “Buri Munyarwanda, buri Muturarwanda wese ushobora kumva iyi video, ndabasabye rwose muzaze tujye gushyigikira ikipe y’Igihugu cyacu y’Amavubi, twese nk’abitsamuye, abato n’abakuru, abishoboye n’abatishoboye, iriya kipe iradukeneye nk’uko ureba umwana aba akeneye ibere rya nyina.”
Uyu munyamakuru avuga ko iyo abakinnyi bari mu kibuga bumva umurindi w’abafana babo, bibatera akanyabugabo, bikabongerera imbaraga, bityo ko Amavubi na yo akwiye gushyigikirwa kugira ngo yongere gukora amateka.
Ati “Ndabasabye, aba bakinnyi bacu b’Amavubi ntibazaze mu kibuga ngo basange birukankamo bonyine nk’uko byagenda bagiye mu mahanga. Twese tuzahurireyo kandi bizabe byiza ko twinjira kare guhera nko mu ma saa kumi.”
Kwinjira muri uyu mukino uzahuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’iya Libya kuri uyu wa Kane saa kumi n’ebyiri kuri Sitade Amahoro i Remera, itike ya macye ni 1 000 Frw.
RADIOTV10