Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubuyobozi Bukuru bwa M23 bwatangaje impinduka mu bayobozi bashya b’ibice igenzura

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wahaye inshingano abayobozi 17 bo mu bice binyuranye, uvuga ko wabohoje byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abo mu Mujyi wa Bunagana umaze igihe mu maboko yawo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, ariko bigaragara ko ari icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa M23, buvuga ko gushyiraho aba bayobozi biri “mu nyungu zo gukomeza gukorera rubanda mu miyoborere yo mu bice byabohojwe na M23.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, rivuga ko ari icyemezo cyaturutse mu buyobozi bukuru bw’uyu mutwe, burimo n’ubwa Gisirikare.

Muri aba bantu 17 bashyizwe mu myanya, harimo Busimba Rodrigue wagizwe Umuyobozi Wungirije mu Mujyi wa Bunagana, ndetse na Gakomeye Benera wagizwe umuyobozi ushinzwe Iterambere muri uyu Mujyi.

Naho mu Mujyi wa Kiwanja, hashyizweho Umuyobozi Wungirije, ari we Rukera Bienfait, ndetse na Ndiziwe Oscar wagize Umuyobozi ushinzwe guhosha amakimbirane.

Mu Mujyi wa Rubare/Kako/Kalendera, hashyizwe Umuyobozi Wungirije, ari we Zahabu Josee, naho mu Mujyi wa Nyamilima, hashyirwaho Umuyobozi Mukuru ari we Hitimana Emmanuel, akaba yungirijwe na Muhindo Kambesa, mu gihe Nshimiye Fidele yahizwe Umuyobozi ushinzwe Iterambere.

Ibindi bice byashyiriweho abayobozi nk’uko bigaragazwa n’iri tangazo ry’ubuyobozi bukuru bwa M23, harimo Santere ya Kibirizi, iya Nyanzale, ndetse na Santere ya Mweso.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + one =

Previous Post

Rwamagana: Hadutse indwara y’amayobera mu kigo cy’ishuri ifata abanyeshuri b’abakobwa gusa

Next Post

Impaka zabaye nyinshi muri America kubera ibyemezo bya Trump nyuma y’intsinzi

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impaka zabaye nyinshi muri America kubera ibyemezo bya Trump nyuma y’intsinzi

Impaka zabaye nyinshi muri America kubera ibyemezo bya Trump nyuma y’intsinzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.