Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatsindiye Nigeria ibitego 2-1 iwabo, itahanye amanota umunani nubwo itabashije gukatisha itike yerecyeza mu Gikombe cya Afurika yashakaga.
Ni nyuma y’umukino wa nyuma wo mu matsinda wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 kuri Godswill Akpabio International Stadium.
Ni umukino u Rwanda rwakoreyemo amateka, rugatsinsira Nigeria iwabo ibitego 2-1 nyuma yuko rwari rwabanjwe igitego, rukaza kukishyura ndetse rukongezamo ikindi.
Amakuru dukesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi bari bajyanye n’ikipe, “bari mu rugendo rugaruka mu rugo.”
Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema; yashimiye ikipe y’Igihugu nubwo itabashije kubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.
Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, Minisitiri yagize ati “Mwarwanye urugamba rwanyu n’umutima wanyu wose kandi mwendaga kubigeraho. Nubwo mutabashije kubikora kuri iyi nshuro ngo mujye muri AFCON 2025, ahazaza haratanga icyizere cyinshi, nta gucika intege. Turabashimira ubwitange mwagaragaje.”
U Rwanda rwari mu itsinda D, rucyuye umwanya wa gatatu n’amanota umunani runganya na Benin ariko irurusha ibitego izigamye, mu gihe iri tsinda riyobowe na Nigeria n’amanota 11 mu gihe Libya yasoreje ku mwanya wa kane n’amanota 5.
RADIOTV10