Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda byavugwaga ko yashimuswe

radiotv10by radiotv10
20/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho ku munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda byavugwaga ko yashimuswe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, byavuzwe ko yashimutiwe muri Kenya, byamenyekanye ko afungiye muri Gereza ya Gisirikare muri Uganda, ndetse uyu munsi akaba yagombaga kugezwa imbere y’Urukiko rwa Gisirikare, ariko urubanza rwe rukaba rwasubitswe.

Amakuru dukesha URN (Uganda Radio Network), avuga ko Urukiko rwa Gisirikare rwasubitse urubanza rw’uyu munyapolitiki kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024.

Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, Brigadier Freeman Mugabe; wavuze ko Besigye yanze kuburana kuko yari yunganiwe n’abanyamategeko bashyizweho na Leta.

Umugore wa Kizza Besigye, Winnie Byanyima usanzwe ayobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya SIDA (UNAIDS), yari yasabye ubutegetsi bwa Uganda, kurekura vuba na bwangu umugabo we.

Bivugwa ko Besigye yafatiwe i Nairobi muri Kenya ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cyari cyahabereye.

Umugore we Winnie Byanyima yari yagize ati “Ubu amakuru mfite ni uko afungiye muri gereza ya Gisirikare i Kampaka. Twe nk’umuryango we ndetse n’umunyamategeko we, turifuza ko twamubona. Si umusirikare, none no kubera iki afungiwe muri gereza ya gisirikare?”

Kugeza ubu Guverinoma ya Uganda kimwe n’Igisirikare cy’iki Gihugu, ntacyo baratangaza kuri iki kibazo cy’ishimutwa n’ifungwa rya Kizza Besigye.

Umunyamategeko we Erias Lukwago, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafarasan AFP ko na bo bamenye amakuru ko uyu munyapolitiki afungiye muri Gereza ya Gisirikare iri i Kampala.

Yavuze kandi ko “Igisirikare kirateganya kumugeza imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare uyu munsi. Kugeza ubu ntituramenyeshwa ibyaha ashinjwa.”

Ni mu gihe Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko Polisi idafite uyu munyapolitiki, bityo ko ntacyo yabivugaho.

Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Kenya, Korir Singoei yatangaje ko Guverinoma y’iki Gihugu, nta ruhare yagize mu kibazo cya Besigye.

Muri Nyakanga uyu mwaka, ubuyobozi bwa Kenya bwataye muri yombi abantu 36 basanzwe ari abarwanashyaka b’ishyaka FDC rya Kizza Besigye, aho baje koherezwa muri Uganda, bashinjwa ibyaha by’iterabwoba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Igisubizo kirimo urujijo cy’umutoza w’Amavubi ku kongererwa amasezerano

Next Post

Umuryango wa Olga wavuze ku ifungurwa ‘ritunguranye’ ry’abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwe

Related Posts

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

by radiotv10
25/12/2025
0

Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu gisirikare cy’u Burundi uherutse kurasirwa ku rugamba rwo guhangana na AFC/M23, byamenyekanye ko...

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
MU RWANDA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga bafatiwe icyemezo mu bujurire

Umuryango wa Olga wavuze ku ifungurwa 'ritunguranye' ry’abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.