Umunyapolitiki Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, byavuzwe ko yashimutiwe muri Kenya, byamenyekanye ko afungiye muri Gereza ya Gisirikare muri Uganda, ndetse uyu munsi akaba yagombaga kugezwa imbere y’Urukiko rwa Gisirikare, ariko urubanza rwe rukaba rwasubitswe.
Amakuru dukesha URN (Uganda Radio Network), avuga ko Urukiko rwa Gisirikare rwasubitse urubanza rw’uyu munyapolitiki kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024.
Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, Brigadier Freeman Mugabe; wavuze ko Besigye yanze kuburana kuko yari yunganiwe n’abanyamategeko bashyizweho na Leta.
Umugore wa Kizza Besigye, Winnie Byanyima usanzwe ayobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya SIDA (UNAIDS), yari yasabye ubutegetsi bwa Uganda, kurekura vuba na bwangu umugabo we.
Bivugwa ko Besigye yafatiwe i Nairobi muri Kenya ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cyari cyahabereye.
Umugore we Winnie Byanyima yari yagize ati “Ubu amakuru mfite ni uko afungiye muri gereza ya Gisirikare i Kampaka. Twe nk’umuryango we ndetse n’umunyamategeko we, turifuza ko twamubona. Si umusirikare, none no kubera iki afungiwe muri gereza ya gisirikare?”
Kugeza ubu Guverinoma ya Uganda kimwe n’Igisirikare cy’iki Gihugu, ntacyo baratangaza kuri iki kibazo cy’ishimutwa n’ifungwa rya Kizza Besigye.
Umunyamategeko we Erias Lukwago, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafarasan AFP ko na bo bamenye amakuru ko uyu munyapolitiki afungiye muri Gereza ya Gisirikare iri i Kampala.
Yavuze kandi ko “Igisirikare kirateganya kumugeza imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare uyu munsi. Kugeza ubu ntituramenyeshwa ibyaha ashinjwa.”
Ni mu gihe Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko Polisi idafite uyu munyapolitiki, bityo ko ntacyo yabivugaho.
Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Kenya, Korir Singoei yatangaje ko Guverinoma y’iki Gihugu, nta ruhare yagize mu kibazo cya Besigye.
Muri Nyakanga uyu mwaka, ubuyobozi bwa Kenya bwataye muri yombi abantu 36 basanzwe ari abarwanashyaka b’ishyaka FDC rya Kizza Besigye, aho baje koherezwa muri Uganda, bashinjwa ibyaha by’iterabwoba.
RADIOTV10