Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball iri i Dakar muri Senegal; aho yagiye gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’umwaka utaha wa 2025.
Abakinnyi b’iyi kipe, abatoza ndetse n’abayobozi bayiherekeje, berekeje i Dakar ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2024.
Bagiye mbere y’iminsi ibiri, ngo iyi kipe y’u Rwanda ikine imikino ya gicuti, aho yakinnye na Mali tariki 19 Ugushyingo 2024 ndetse na Sudan y’Epfo tariki 20 Ugushyingo 2024, imikino yombi ikaba yarayitsinzwe.
Muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’umwaka utaha wa 2025 itangira kuri uyu wa Gatanu tariki 22 kugeza ku ya 24 Ugushyingo, u Rwanda ruri mu itsinda (C), ruri kumwe na Senegal, Cameroon ndetse na Gabon.
Ikipe y’u Rwanda yerecyeje muri Senegal, irimo abakinnyi bafite ubunararibonye, barimo babiri bahamagawe bwa mbere, barimo Umunyamerika Antino Alvares Jackson Jr witezweho kongera imbaraga muri iyi kipe.
Uretse Bruno Shema na we wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu, iyi kipe kandi yanajyanye Alexandre Aerts, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Prince Muhizi, Cadeaux de Dieu Furaha, Osborn Shema, Noah Bigirumwami na Dylan Schommer.
Photos © FERWABA
RADIOTV10