Polisi y’u Rwanda yafashe amabalo 62 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko [magendu], ikuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yasanzwe mu bubiko bwari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Ni igikorwa cyakozwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), aho aya mabalo yasanzwe mu Mudugudu w’Itangazamakuru, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Gisenyi, mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 23 Ugushyingo 2024.
Muri iki gikorwa kandi, hafashwe abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwinjiza mu Gihugu iyi magendu, bagamije kuyicuruza
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bantu babiri bafatiwe aho bayibikaga mbere yuko bayishyira abakiriya.
Yagize ati “Polisi yari ifite amakuru ko hari itsinda ry’abantu rikora ubucuruzi bwa magendu y’imyenda, ryari ryamaze kwinjiza mu Gihugu, amabalo menshi y’imyenda ya caguwa ryinjiriye ahitwa Kukarundo.”
Yakomeje agira ati “Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bagiye ku nzu bifashishaga nk’ububiko bwayo (stock), bayisatse basangamo amabalo 62, babiri muri bo bahasanze bahita batabwa muri yombi.”
SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko hagishakishwa abandi bantu barindwi bakekwaho gufatanya n’aba bafashwe.
Yaburiye abakora akazi ko gutwara ibinyabiziga bafasha abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bitemewe birimo ibiyobyabwenge.
Mu ntangiriro z’icyumweru twaraye dusoje kandi, andi mabalo 16 y’imyenda ya magendu, yari yafatiwe mu Karere ka Rubavu nanone, hafatwa abantu babiri bari bayitwaye mu modoka.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
RADIOTV10