Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta warujuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, rwemeza ko akomeza gufungwa.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, nyuma yuko uru Rukiko ruburanishije ubujurire bwa Fatakumavuta wajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwemeje ko akurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.
Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha birimo icy’ivangura, icyo gutangaza amakuru y’ibuhuha, kubuza undi amahwemo hakoreshejwe urusobe rwa mudasobwa, icyo gutukana mu ruhame, n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwavuze ko impamvu zashingiwe n’urw’Ibanze rwa Kicukiro rumufatira icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, zifite ishingiro bityo ko uregwa akomeza gufungwa by’agateganyo.
Uregwa kandi yari yasabye uru Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kurekurwa ngo kuko asanzwe afite indwara y’igisukari (Diabetes) bityo ko akeneye kwivuza hanze.
Urukiko rwavuze ko ibi na byo bidafite ishingiro, kuko mu Magororero hasanzwe hari amavuriro, bityo ko nta mpungenge akwiye kugira ku kuvurwa kuko na we yavurizwamo, ndetse ko n’iyo bibaye ngombwa, imfungwa n’abagororwa bajya kuvurizwa mu mavuriro yo hanze.
Uregwa yavugaga ko ibyo aregwa nk’ibyaha, we abifata nk’ubusesenguzi yakoraga, ndetse ko n’ibyo kuba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, we atemera ibyagaragajwe na Raporo ya Laborarwari y’Igihugu, ngo kuko atigeze ayishyira umukono.
Uregwa kandi yavugaga ko yanarekurwa akagira ibyo ategekwa, ariko ntakomeze gukurikiranwa afunze.
Ubushinjacyaha bwo bwashimangiye ko ibimenyetso byatanzwe mbere, bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho, ndetse ko aburana ahakana ibyaha, bityo ko nta mpamvu yo kurekurwa.
RADIOTV10