Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Imvura nyinshi yatumye inkuru mbi itaha mu muryango w’umwana w’imyaka 6

radiotv10by radiotv10
26/11/2024
in MU RWANDA
0
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, umwana w’imyaka itandatu y’amavuko, yishwe n’umuvu watewe n’imvura nyinshi yaguye ubwo yari yajyanye n’abandi bana kuvoma, ikabasanga ku iriba.

Uyu mwana w’imyaka itandatu witwa Raissa, bivugwa ko yari yakurikiye abandi bana bagenzi be ubwo bari bagiye kuvoma ku iriba, imvura ikaza kubasangayo.

Nyakwigendera yari umwana urerwa na nyirakuru, aho atuye mu Mudugudu wa Rwabihanga mu Kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.

Amakuru ava mu batuye muri aka gace, avuga ko uyu mwana yabonye abandi bana bagiye kuvoma ku iriba, akabakurikira, imvura igahita igwa ari nyinshi, ikabasangayo.

Umuvu w’amazi menshi watewe n’iyi mvura yari nyinshi, wasanze uyu mwana aho yari ari, bagenzi be bagerageza kumukuramo ariko biranga, bahita bajya gusaba ubufasha abantu bakuru, baje basanga nyakwigendera yashizemo umwuka.

Urupfu rw’uyu mwana rwanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye wabwiye Ikinyamakuru cyitwa Umuseke ko hahise hatangira gukorwa iperereza.

SP Emmanuel Habiyaremye wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo, bakirinda ko bajya gukinira hanze mu bihe nk’ibi by’imvura, kuko bishobora guteza ibyago nk’ibi byahitanye uyu mwana wari ukiri muto.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 7 =

Previous Post

Icyo Urukiko rwashingiyeho rutegeka ko umwarimu wari ufungiye ‘kwiba imodoka’ arekurwa

Next Post

Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’amashusho y’imodoka itwara indembe yagaragaye iri gupakirwamo sima

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyakurikiye nyuma y’amashusho y’imodoka itwara indembe yagaragaye iri gupakirwamo sima

Hatangajwe icyakurikiye nyuma y'amashusho y’imodoka itwara indembe yagaragaye iri gupakirwamo sima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.