Bamwe mu batuye mu Karere ka Gisagara, bavuga ko abakire baza kubagurira ubutaka bavuga ko ari ibibanza ariko bagateramo amashyamba, ku bisanze bayatuyemo. Ubuyobozi buvuga ko ahatewe amashyamba atarahagenewe azarandurwa.
Aba baturage biganjemo abatuye mu Mirenge ya Ndora na Kibilizi mu Karere ka Gisagara, bagaragaza ko iki ari ikibazo bakunze guhura nacyo bagatunga agatoki bamwe mu bo bita abakire babagurira ubutaka bababwira ko ari ibibanza baguze nyuma bagahita batera amashyamba.
Kanani Emmanuel yagize ati “Njye nza gutura aha hantu ntakibazo na kimwe hari hafite, nta shyamba nahasanze ariko umukire yaraje atera ishyamba hafi y’urugo rwanjye none ubu nsigaye ntuye mu ishyamba.”
Uwihoreye Simonati na we yagize ati “Baraza bagatera ishyamba hagati y’ingo zacu, ugashiduka utuye mu ishyamba ndetse n’imirima yacu dusanzwe duhingamo ubu yarangiritse kubera kuyikikiza amashyamba.”
Aba baturage bavuga ko kwisanga batuye hagati y’amashyamba bibateza ibibazo bitandukanye, kuko iyo amaze gukura ahinduka indiri y’abajura ndetse hakaba n’abahitamo kwimuka bahunga ishyamba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa, kugira ngo aba baturage ntibakomeze kubangamirwa.
Ati “Ahantu hatewe amashyamba hataragenewe amashyamba, arandurwe, ntabwo wagura ahantu heza kubera ko utahatuye ngo hagure uhite uhatera amashyamba, ntabwo byaba ari byo, byaba ari imikoreshereze mibi y’ubutaka.”
Aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, bagatunga agatoki bamwe mu bagize inzego z’Ibanze z’ahaterwa aya mashyamba kubirebera ntibagire icyo babikoraho.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10