Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yagaragaye ari kuganira n’umwana w’imyaka itatu wo muri aka Karere amukinisha udukino tw’abana, anamugezaho icyifuzo ko yazamuzanira Perezida wa Repubulika na we bakaramukanya.
Ni ifoto n’amashusho byagaragaye ku rubuga nkoranyambaga rwa X, byatangajwe n’uwitwa Uwamahoro Innocente utuye muri aka Karere ka Bugesera, wavuze ko ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu mashusho yashyizeho, agaragaza Umuyobozi w’Akarere, Richard Mutabazi yaciye bugufi afashe uyu mwana w’imyaka itatu, amukinisha udukino tw’abana, akanyuzamo akamukirigita, bombi bagaseka bagatembagara.
Mu butumwa buherekeje aya mashusho n’ifoto, Uwamahoro Innocente yagize ati “Umuturage witwa Owen w’imyaka 3, uvuka mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yahuye na Nyakubahwa Mayor Mutabazi Richard baraganira, barashyikirana.”
Uwamahoro Innocente yakomeje avuga ko uyu mwana w’imyaka itatu, yagejeje kuri Mayor icyifuzo. Ati “Uyu muturage amugezaho icyifuzo cy’uko yazamuzanira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akamusuhuza. Yamwijeje kubikurikirana.”
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto n’aya mashusho, bashimiye Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, kuba akomeje gusanga abaturage aho bari ndetse mu ngeri zose, zirimo n’abana bato nk’uko yabigenje kuri uyu mwana.
RADIOTV10