Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Safi ugarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ikabakaba itanu yahishuye kimwe mu bimuzanye

radiotv10by radiotv10
04/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Safi ugarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ikabakaba itanu yahishuye kimwe mu bimuzanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Safi Madiba umaze imyaka ine n’amezi umunani avuye mu Rwanda akerecyeza muri Canada, yagarutse mu Rwanda; avuga ko kimwe mu bimuzanye harimo no gushaka umukunzi mushya kuko yumva akumbuye gucudika n’umukobwa.

Safi yerecyeje muri Canada muri Gashyantare 2020 asanzeyo uwari umugore we Niyonizera Judith baje gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko umwaka ushize.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, yageze mu Rwanda yakiranwa ubwuzu ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku Kibuga cy’Indege, uyu muhanzi uzwiho kugira urwenya rwinshi mu biganiro bye, yavuze ko yari akumbuye inshuti n’abavandimwe ariko n’amafunguro y’i Kigali “nk’ipilawu na capati.”

Uyu muhanzi umaze umwaka atandukanye byemewe n’amategeko n’uwari umugore we Niyonizera Judith, yabajijwe niba nta mukunzi mushya afite, avuga ko ataramubona ariko ko yifuza kuva mu Rwanda amufite ndetse ko aje kumushaka. Ati “biri mu bizanyanye.”

Mu byishimo byo kuba yongeye gukandagira ku butaka b’u Rwanda nk’Igihugu cyamwibarutse, Safi Madiba yagize ati “Ndatashye. Aha ni mu rugo. Ndatashye rero mu rugo ha kabiri.”

Safi Madiba aje mu Rwanda nyuma y’amezi macye abonye ubwenegihugu bwa Canada, avuga ko ubu azajya aza mu Rwanda uko abishaka.

Biteganyijwe kandi ko mu mpera z’iki cyumweru tariki 07 Ukuboza 2024 uyu muhanzi azakora igitaramo cye cya mbere mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali, aho azaba ari no kwakirwa n’inshuti ze.

Avuga kuri iki gikorwa, Safi Madiba yagize ati “Ni uguhura n’abafana tugahoberana.”

Yanavuze kandi ku itsinda rya Urban Boys yahozemo, akaza kurivamo rigasigara rigizwe n’abahanzi babiri ariko na bo batagikunze kugaragara, avuga ko bakomeje kuvugana, ndetse ko hari imishinga bafitanye.

Safi ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege yakiriwe neza
Zimwe mu nshuti ze zagiye kumwakira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − eight =

Previous Post

Menya ibihano byasabiwe Umusirikare ukurikiranyweho kwicira abaturage batanu mu kabari

Next Post

Biden visits Angola. Is it too late and too little for Africa?

Related Posts

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi Confy yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Gumaha’ yakoranye na Chiboo uri mu bagenzweho, igaragaramo aba bahanzi gusa, itarimo undi...

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko hari abana ashobora kuba arera kandi atari abe, ariko ko we atabyitayeho,...

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

Ibivugwa ku ijyanwa mu bitaro ry’umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel umugabo w’Umunyarwandakazi Teta bavuzweho gupfubirana

by radiotv10
07/08/2025
0

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo usanzwe afitanye abana n’Umunyarwandakazi Teta Sandra bigeze kuvugwaho kugirana amakimbirane, yajyanywe mu...

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Abahanzi Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bari mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye gushyira hanze indirimbo...

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

Umuhanzi ugezweho Kevin Kade arateguza abakunzi ba muzika agashya abahishiye

by radiotv10
05/08/2025
0

Umuhanzi Kevin Kade, yararikiye abakunzi be n’aba muzika nyarwanda kwitegura indirimbo nshya abafitiye yise ‘Nyanja’, yemeza ko izakundwa n’abatari bacye...

IZIHERUKA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako
MU RWANDA

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Biden visits Angola. Is it too late and too little for Africa?

Biden visits Angola. Is it too late and too little for Africa?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.