Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Guverinoma y’u Burundi yatanze umucyo ku muyobozi mu Nzego Nkuru wagiye i Burayi ntagaruke

radiotv10by radiotv10
06/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Guverinoma y’u Burundi yatanze umucyo ku muyobozi mu Nzego Nkuru wagiye i Burayi ntagaruke
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi mu Gihugu cy’u Burundi, uherutse kujya ku Mugabane w’u Burayi mu butumwa bw’akazi ariko ntagaruke, byemejwe ko yatorokeye mu Bubiligi.

Germain Ndayishimiye wari Umuyobozi mukuru ushinzwe amasomo y’Imyuga muri Minisiteri y’Uburezi mu Burundi, yatorotse mu kwezi gushize k’Ugushyingo, ubwo yerecyezaga mu Bubiligi, ariko itariki yagombaga kugarukiraho yagera ntaboneke.

Yari yagiye muri iki Gihugu cy’i Burayi ku nkunga no ku butumire bw’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere Enabel, aho yari yagiye mu mahugurwa yo kongera ubumenyi.

Yari yageze muri iki Gihugu tariki 17 Ugushyingo, aho byari biteganyijwe ko agomba gusubira mu Gihugu cy’iwabo i Burundi tariki 20 Ugushyingo 2024, ariko abayobozi be barategereza baraheba.

Mu buryo busa n’ubugaragaza ko Minisiteri y’Uburezi mu Burundi yamaze kubona ko uyu wari Umuyobozi atakigarutse, Minisitiri w’Uburezi, Prof François Havyarimana yashyizeho ugomba kumusimbura by’agateganyo ari we Léonidas Ngendakumana.

Mu ibaruwa Prof François Havyarimana yanditse agena uyu musimbura w’agateganyo, yagize ati “Nyuma yuko bigaragaye ko umuyobozi mukuru ushinzwe uburezi bw’imyuga, amahugurwa n’imyuga agiye mu butumwa mu Bubiligi ntagaruke, ndagira ngo nkumenyeshe ko umusimbuye by’agategano mu gihe hagitegerejwe gushyirwaho Umuyobozi Mukuru mushya.”

Minisitiri w’Uburezi mu Bubiligi, yasoje iyi baruwa ye amenyesha uyu muyobozi w’agateganyo gukomeza kuzuza neza inshingano zo kuri uyu mwanya, byumwihariko akibanda ku bikorwa bifitanye isano n’umushinga wa PACEJ

Amakuru aturuka mu Bubiligi, kandi avuga ko uyu Germain Ndayishimiye wari mu buyobozi mu nzego nkuru mu Burundi, yanatangiye inzira zo kwaka ubuhungiro muri iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + fourteen =

Previous Post

Hatangajwe umusaruro wavuye muri Operasiyo yo gufata abazengereje abaturage i Nyanza

Next Post

Airtel Rwanda yazanye agashya gashyira igorora abakiliya bayo kanabazaniye impano zizabanogera

Related Posts

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Airtel Money Revamps Interoperability: Launches new campaign WAMENYE WAGUAN?! To promote Seamless Cross-Network Transfers with Free Bundles

Airtel Rwanda yazanye agashya gashyira igorora abakiliya bayo kanabazaniye impano zizabanogera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.