Uwari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi mu Gihugu cy’u Burundi, uherutse kujya ku Mugabane w’u Burayi mu butumwa bw’akazi ariko ntagaruke, byemejwe ko yatorokeye mu Bubiligi.
Germain Ndayishimiye wari Umuyobozi mukuru ushinzwe amasomo y’Imyuga muri Minisiteri y’Uburezi mu Burundi, yatorotse mu kwezi gushize k’Ugushyingo, ubwo yerecyezaga mu Bubiligi, ariko itariki yagombaga kugarukiraho yagera ntaboneke.
Yari yagiye muri iki Gihugu cy’i Burayi ku nkunga no ku butumire bw’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere Enabel, aho yari yagiye mu mahugurwa yo kongera ubumenyi.
Yari yageze muri iki Gihugu tariki 17 Ugushyingo, aho byari biteganyijwe ko agomba gusubira mu Gihugu cy’iwabo i Burundi tariki 20 Ugushyingo 2024, ariko abayobozi be barategereza baraheba.
Mu buryo busa n’ubugaragaza ko Minisiteri y’Uburezi mu Burundi yamaze kubona ko uyu wari Umuyobozi atakigarutse, Minisitiri w’Uburezi, Prof François Havyarimana yashyizeho ugomba kumusimbura by’agateganyo ari we Léonidas Ngendakumana.
Mu ibaruwa Prof François Havyarimana yanditse agena uyu musimbura w’agateganyo, yagize ati “Nyuma yuko bigaragaye ko umuyobozi mukuru ushinzwe uburezi bw’imyuga, amahugurwa n’imyuga agiye mu butumwa mu Bubiligi ntagaruke, ndagira ngo nkumenyeshe ko umusimbuye by’agategano mu gihe hagitegerejwe gushyirwaho Umuyobozi Mukuru mushya.”
Minisitiri w’Uburezi mu Bubiligi, yasoje iyi baruwa ye amenyesha uyu muyobozi w’agateganyo gukomeza kuzuza neza inshingano zo kuri uyu mwanya, byumwihariko akibanda ku bikorwa bifitanye isano n’umushinga wa PACEJ
Amakuru aturuka mu Bubiligi, kandi avuga ko uyu Germain Ndayishimiye wari mu buyobozi mu nzego nkuru mu Burundi, yanatangiye inzira zo kwaka ubuhungiro muri iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi.
RADIOTV10