Nyuma yuko Perezida William Ruto wa Kenya asuye mu rugo uwo yasimbuye Uhuru Kenyatta bigeze kutajya imbizi, hatangajwe ibyo baganiriye mu uru ruzinduko rwabayeho mu buryo butari bwitezwe.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, aho Perezida Willam Ruto yasuraga Uhuru Kenyatta iwe mu gace ka Ichaweri muri Gatundu South muri Kiambu.
Abanyapolitiki bahuye nyuma y’imyaka ikabakaba itatu, havugwa urunturuntu muri politiki yabo, dore ko nubwo umwe yabereye undi Visi Perezida, ariko urugendo rwo gukorana kwabo rwarangiye nabi batajya imbizi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, ubwo aba bombi bari bakimara guhura, byavuzwe ko bagaragaje ko hakenewe inzira zo “gushaka ubumwe muri Guverinoma ndetse no mu Gihugu cyacu kugira ngo twihutishe iterambere ry’Igihugu, hanashyirwa mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere.”
Mu itangazo ryatanzwe na Uhuru Kenyatta, na we yavuze ko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bahura n’ihohoterwa bagiye bashinja ubutegetsi buriho, anavuga kandi ko kugira opozisiyo bikenewe, ndetse no gukorera mu mucyo.
Yagize ati “Ku giti cye, Ruto yemeye ko Politiki igomba kutagira uwo iheza ndetse no kurandura ibibazo bitari ngombwa, ndetse no kwiyemeza inzira z’ubwiyunge. Yanavuze kandi ko umwuka mubi wazamuwe n’amatora, warangiye, rero hakaba hagezweho igihe cyo gushyira imbere ahazaza nk’abashyize hamwe.”
Inararibonye muri Politiki muri Kenya, Moses Kuria usanzwe ari n’Umjyanama Wihariye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko uku guhura kwa Uhuru na Ruto, ari intangiriro z’Igihugu gishya cyunze ubumwe.
Ati “Gushyira akadomo ku bibazo ndetse no kubabarirana biroroshye kurusha guhangana n’ingaruka z’ibibazo byabaho mu gihe Igihugu cyagiye mu murongo mubi. Ku bw’iyo mpamvu ndashimira Perezida Kenyatta na Perezida Ruto, ku kuba bahisemo gushyira imbere inyungu z’Igihugu kurusha ibyo baba batumvikanaho hagati yabo.”
Iyi mpuguke muri Politiki, ivuga ko uku gushyira hamwe kwa Perezida Ruto n’uwo yasimbuye, bigomba kuzanira ineza Igihugu, kuko bombi ari abanyapolitiki bafite ubunararibonye, ku buryo bakungurana ibitekerezo biganisha Kenya n’Abanyakenya aheza.
RADIOTV10