Umugabo wari ukurikiranyweho kwicisha umuhoro umugore we babanaga mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, biturutse ku makimbirane yatewe no kuba yari yamwatse ibihumbi 120 Frw yari yaramubikije akayamwima, yahamijwe icyaha akatirwa gufungwa burundu.
Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage bo mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera ahabereye iki cyaha.
Uru rubanza rwaburanishije n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza rwarezwemo uyu mugabo bitewe n’uburemere bw’ibyaburanwagaho.
Iki cyaha cyabaye tariki 16 Ukwakira (10) 2024 nyuma yuko uyu mugabo na nyakwigendera bagiranye amakimbirane nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye “ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we nyuma yo kumwaka amafaranga 120 000Frw yari yaramubikije, umugore akayamwima, yarangiza akamutema kugeza apfuye.”
Mu iburanisha, ubwo uregwa yabazwaga n’Urukiko niba ari we wiyiciye umugore, urega yemeye icyaha, asaba imbabazi, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ibimenyetso busaba Urukiko kumuhamya icyaha, rukamukatira gufungwa burundu.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RADIOTV10