Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Jimmy Carter wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America uherutse kwitaba Imana, icyatunguranye ni ikiganiro Barack Obama yagiranye na Donald Trump bari bicaranye, bataherukaga kwegerana. Umuhanga mu gusuzuma ibiganiro bya bucece, yavuze ibyo bashobora kuba baganiriyeho.
Ni mu muhango wabereye i Washington kuri uyu wa 09 Mutarama 2025, wari urimo abayoboye Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na Perezida Joe Biden kimwe n’abandi banyacyubahiro mu nzego nkuru z’iki Gihugu.
Aba banyacyubahiro bari bicaranye n’abafasha babo, uretse Barack Obama aho byabaye ngombwa ko yegerana na Donald Trump, banyuzagamo bakaganira bongorerana.
Muri iki kiganiro byagaragaraga ko Trump yubashye mugenzi we Obama yasimbuye ariko bakaba batarakunze guhuza, byagaragaraga ko Obama ari we wateruraga ingingo, akayongorera Trump, na we wahitaga asa nk’umwegereye kugira ngo amwumve, akagenda amusubiza azunguza umutwe (hasi hejuru) bigaragara ko yemera ibyo yamubwiraga.
Amashusho y’aba banyapolitiki, ni ingingo iri kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bahanga mu gutahura ibiganiro nk’ibi bagendeye ku bimenyetso by’umunwa, bavuze ko baganiraga ku “ngingo zikomeye.”
Jeremy Freeman, umuhanga mu gusoma ibimenyetso by’iminwa agatahura ibyatangazwaga mu kiganiro cya bucece, yavuze ko Obama na Trump bashobora kuba baganiraga ku byerecyeye amasezerano mpuzamahanga.
Uyu muhanga mu kiganiro yagiranye na New York Post, yavuze ko muri iki kiganiro cya Obama na Trump, yagize ati “Ubu ntibyashoboka ko tubiganiraho, twazashaka ikindi gihe ahantu hatuje. Iyi ni ingingo y’ingirakamaro, dukwiye kuzabikoraniriraho ahandi hantu kugira ngo tubiganireho byimbitse atari uyu munsi.”
Muri iki kiganiro, Trump ubwo yasubizaga Obama, yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kubivamo. Byari iby’ingenzi. Urabyiyumvisha ariko?”
Muri manda ye ya mbere, Trump yahagaritse umushinga w’amasezerano ya Obama wo muri 2015 w’ingufu za kirimbuzi hamwe na Iran, ndetse anakura Igihugu cye mu masezerano ya 2016 ku ngamba z’imihindagurikire y’ibihe y’i Pari mu Bufaransa, gusa ntibiramenyekana niba izi ngingo ari zo baganiriyeho muri iki kiganiro.
Nanone kandi hagaragazwa irindi jambo Trump yavuze muri iki kiganiro, aho bavuze ko yabanje kumwenyura ubundi akagira ati “ariko rero nzabikora.” Ari na bwo camera yahitaga ibavaho.
Uyu muhanga Freeman wagaragaje ibishobora kuba byari muri iki kiganiro, yavutse afite ubumuga bwo kutavuga, akaba yaramaze imyaka 16 akora nk’inzobere muri University College London.
RADIOTV10