Umugabo wo Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi ukekwaho gutera igisasu cya grenade mugenzi we akekaho kumuca inyuma, amakuru aravuga ko yamaze gutabwa muri yombi afatiwe mu Mujyi wa Kigali, mu gihe uyu mugore avuga ko batandukanye, ndetse nta mubano udasanzwe afitanye n’uwatewe iki gisasu.
Jean Baptiste Nkuriyingoma ukekwaho iki gikorwa cyo gutera grenade mugenzi we Muganza Jean Marie Vianney mu Kagari ka Mbati, ubwo yajyaga iwe akahatera iki gisasu, agahita acika.
Kuva icyo gihe inzego z’ubuyobozi zahise zitangira kumushakisha, nk’uko byari byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère.
Amakuru yamenyekanye ava mu baturage bo muri aka gace ibi byabereyemo, avuga ko Nkuriyingoma yafatiwe mu Murenge wa Muhima mu Karere Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Umwe mu baturage, avuga ko bamenye amakuru ko uyu muturage yafashwe ejo hashize ku manywa ahagana saa munani nyuma y’amasaha ateye kiriya gisasu.
Yagize ati “Twamenye ko Inzego z’Umutekano zamufashe saa munani za ku manywa, grenade yari yayiteye saa tatu.”
Abaturanyi b’uyu mugabo, bavuga kandi ko yigeze gukora mu nzego z’umutekano akaza gusezererwa, ndetse ko amaze iminsi agaragaza ibibazo by’ihungabana ashobora kuba aterwa n’ubuzima yanyuzemo ndetse n’iby’urushako rwe.
Uyu yateye Grenade, bivugwa ko yamutwaye umugore ndetse ko umuryango we ari wo wamwiciye ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo bimuhungabanya cyane.
Abaturage bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe arangwa n’imico myiza, ku buryo na bo batunguwe n’iki gikorwa yakoze cyo gutera grenade mugenzi we.
Uyu mugore ashinja kumuta agasanga uriya mugabo yatewe grenade, avuga ko atakiri umugore we kuko bamaze guhabwa gatanya yemewe mu buryo bw’amategeko.
Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Umuseke, uyu mugore yagize ati “Kuki akomeza kunyita umugore we kandi tutakibana? Gatanya twayihawe umwaka ushize wa 2024.”
Avuga ko gatanya yabo batangiye kuyiburana mu mwaka wa 2020 bitewe n’ibibazo bagiranaga bishingiye ku kuba umugabo we yarataye urugo.
Ati “Natunguwe no kubona mu itangazamakuru bavuze ko ndi umugore we. Ntabwo ari byo kuko ndimo gutegura gukora ubukwe n’undi mugabo.”
Uyu mugore avuga kandi ko nta mubano udasanzwe afitanye n’uyu mugabo witwa Muganza Jean Marie Vianney watewe grenade n’uyu mugabo batandukanye.
RADIOTV10