Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli mu Rwanda (RMB) yatangarije Abadepite ko ubushakashatsi bwakozwe mu Kiyaga cya Kivu, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 13 turimo peteroli.
Kamanzi Francis uyobora RMB, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025 ubwo yaganiraga n’intumwa za Rubanda zigize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli mu Rwanda, Kamanzi yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu Kiyaga cya Kivu ku gice cy’u Rwanda.
Yagize ati “Inkuru nziza ni ko dufite peteroli. Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe hariya mu Kivu habonetsemo amariba cumi n’atatu (13) agaragaza ibimenyetso bya peteroli, kandi abize ibidukikije babyumva neza.”
Yavuze kandi ko uyu mutungo kamere ufitanye isano n’ubundi n’uwagaragaye mu Biihugu by’abaturanyi ka Uganda akaba ari na wo ukomereza kuri uyu uri mu Rwanda.
Ati “Uhereye hariya ruguru muri Uganda bayibonye hariya ruguru mu Kiyaga cya Albert kandi bivugwa ko ari ikibaya kimwe kimanuka mu Kivu kikagera mu kiyaga cya Tanganyika. Bavuga rwose ko hari peteroli.”
Yavuze kandi ko kubera uburebure bw’iki Kiyaga cya Kivu, hakekwa ko Peteroli iri mu Rwanda, ari nyinshi kurusha n’iyagaragaye mu Bihugu by’ibituranyi.
Ati “Ikivu cyacu cyo ni kirekire kurusha ziriya nyanja zindi, bakavuga ko rero dushobora kuba dufite na peteroli nyinshi kuruta n’ibindi bihugu bidukikije.”
Ibikorwa byo gushakisha uyu mutungo kamere wa Peteroli mu Rwanda, iri gukorwa n’ikigo Black Swan Energy cy’Abanya-Canada, ahamaze gukorwa ubushakashatsi bwa mbere.
Kamanzi ati “Hasigaye ubundi bwa kabiri, ubwo ni ukujya hasi [drilling], bagakurayo ibimenyetso hasi, bakajya muri laboratwari kureba ngo ese peteroli dufite ingana iki? ni bwoko ki? ese yacukurwa igacuruzwa ikavamo? Hari ubwo ushobora gusanga igishoro cyo kuyicukura kiruta n’icyavamo. Ni ugukora izo nyigo zose.”
Ubu bushakashatsi bwatangiye muri 2014 ariko bukaza guharagara, aho bwongeye gusubukurwa na kiriya Kigo cy’Abanya-Canada, bwatangiye gukorwa nyuma yuko mu Kiyaga cya Kivu habonetse Gaz Methane yanatangiye gucukurwa, aho byavugwaga ko ahagaragaye iyi Gaz haba hari na Peteroli.
RADIOTV10