Umukunzi w’Ikipe ya Rayon Sports, yavuye mu Mujyi wa Kigali yambuka Nyabarongo yerecyeza mu Ntara y’Amajyepfo gufana ikipe y’Amagaju FC iherutse gutsinda APR FC, aho yari afite icyapa kigaragaza ishimwe afitiye iyi kipe yabatsindiye mucyeba wabo.
Uyu mufana wa Rayon yitwa Ndakaza Gerard, werecyeje mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, aturutse mu Mujyi wa Kigali aho asanzwe atuye.
Uyu mukunzi wa Rayon Sports, yari yitwaje icyapa cyanditseho amagambo agira ati “Ntakindi nakwitura Amagaju.” Arangije yibutsa ko iyi kipe iherutse gutsinda APR FC igitego 1-0.
Yagiye muri aka Karere ka Ruhango gufana ikipe y’Amagaju FC mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro, aho uyu mukino wanarangiye Amagaju FC yegukanye intsinzi y’ibitego 4-0 yanyagiyemo ikipe ya United Stars.
Ni ibitego byatsinzwe n’abakinnyi batatu barimo Kiza Useni Seraphin watsinzemo bibiri, mu gihe ibindi byatsinzwe na Ndayishimiye Edouard na Rachid Mapoli.
Uyu mukino wo mu Gikombe cy’Amahoro, wabaye nyuma y’iminsi itatu gusa ikipe y’Amagaju itsinze iy’Ingabo z’u Rwanda APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Huye, waje ukurikira undi wari wayibereyeho wa mucyeba wa APR FC ari yo Rayon Sports, na yo yatunguwe na Mukura VS ikayihagarika, ikayitsinda ibitego 2-1.
RADIOTV10