Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yishimiye kwakira umuhanzi w’Umunya-Nigeria Mr Flavour mu cyumba cya Visit Rwanda muri Sitade y’ikipe ya Arsenal FC, avuga ko Abaturarwanda biteguye kuzamubona yabasuye muri uyu mwaka.
Amb. Johnston Busingye yabitangaje nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Arsenal FC n’ikipe ya Dinamo Zagreb yo muri Croatia, mu mikino y’irushanwa nyaburayi rya UEFA Champions League.
Uyu mukino warangiye iyi kipe yo mu Bwongereza isanzwe inafitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo ibonye intsinzi y’ibitego 3-0.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye uri mu barebye uyu mukino, yishimiye intsinzi y’iyi kipe ariko anashima kuba yagize amahirwe yo guhura n’umwe mu bahanzi b’ibyamamare ku Mugabane wa Afurika ari we Chinedu Okoli uzwi nka Mr Flavour.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga buherekeje amafoto ari kumwe n’uyu muhanzi mu cyumba kirimo ibirango bya Visit Rwanda kiri muri Sitade ya Arsenal, Amb. Busingye yagize ati “Akazi keza gakozwe na Arsenal.”
Amb. Busingye wavuze ko yifuza ko iyi kipe ikomereza kuri iyi ntsinzi, ikazanayibona ubwo izaba yahuye n’ikipe ya Wolverhampton mu mpera z’iki cyumweru muri Shampiyona yo mu Bwongereza, yakomeje agira ati “Byari na byiza kandi kubonana n’umuhanzi wihariye Mr Flavour wari umwe mu bashyitsi b’imena bacu muri cyumba cya Visit Rwanda. Twiteguye kuzamubona mu Rwanda muri uyu mwaka.”
Mr Flavour, ni umwe mu bahanzi b’ibirangirire ku mugabane wa Afurika, wamamaye mu ndirimbo zakanyujijeho nka Nwa Baby zakunzwe n’abatari bacye mu bihe byashize, na Time to Party yakoranye na Diamond Platnumz.
RADIOTV10