Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Meddy yashyize igorora abari bakumbuye ibihangano bye

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Meddy yashyize igorora abari bakumbuye ibihangano bye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy wahoze aririmba indirimbo z’Isi akaza kwiyegurira iz’Imana, yashyize hanze iyo yise ‘Blessed’ igaruka ku migisha Imana yagiye imukorera, yatumye yiyegurira kuyikorera no kugendera mu nzira zayo.

Hari hashize umwaka nta ndirimbo nshya uyu muhanzi Meddy ashyize hanze, dore ko iyaherukaga, ari iyiswe ‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro na yo yakunzwe n’abatari bacye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, Meddy wari umaze iminsi ararika abantu ko agiye gushyira hanze igihangano gishya, yashyize hanze iyi ndirimbo nshya yise ‘Blessed’ yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho asanzwe atuye.

Muri iyi ndirimbo, Meddy atangira ashimira Umwami Yesu, avuga ko yamumenye mbere yuko amumenya, akamukunda mbere yuko amenya ko yamukunze.

Muri iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza, hari aririmba agira ati “…nzabwira Isi yose ibyo wankoreye, narakwiyeguriye kuko ibyo uvuga byose biba ari impamo.”

Ni indirimbo yari itegerejwe na benshi babigaragarije mu buryo bahise bayireba ku rubuga rwa YouTube, aho nyuma y’amasaha atanu gusa, yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 70.

INDIRIMBO ‘BLESSED’ YA MEDDY

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 2 =

Previous Post

Igisubizo Trump yahaye uwamubajije ku by’u Rwanda na Congo

Next Post

Diplomacy: Firefighter? Pyromaniac? Or both?

Related Posts

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

by radiotv10
10/09/2025
0

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, uzwi mu biganiro bya Siporo, yongeye kumvikana kuri radio, ari na yo agiye gukorera...

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

by radiotv10
09/09/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bakundana, amugenera amagambo aryohereye amwifuriza isabukuru nziza, amwibutsa ko yavukiye kugira ngo umutima we umukunde...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Diplomacy: Firefighter? Pyromaniac? Or both?

Diplomacy: Firefighter? Pyromaniac? Or both?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.