Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy wahoze aririmba indirimbo z’Isi akaza kwiyegurira iz’Imana, yashyize hanze iyo yise ‘Blessed’ igaruka ku migisha Imana yagiye imukorera, yatumye yiyegurira kuyikorera no kugendera mu nzira zayo.
Hari hashize umwaka nta ndirimbo nshya uyu muhanzi Meddy ashyize hanze, dore ko iyaherukaga, ari iyiswe ‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro na yo yakunzwe n’abatari bacye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, Meddy wari umaze iminsi ararika abantu ko agiye gushyira hanze igihangano gishya, yashyize hanze iyi ndirimbo nshya yise ‘Blessed’ yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho asanzwe atuye.
Muri iyi ndirimbo, Meddy atangira ashimira Umwami Yesu, avuga ko yamumenye mbere yuko amumenya, akamukunda mbere yuko amenya ko yamukunze.
Muri iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza, hari aririmba agira ati “…nzabwira Isi yose ibyo wankoreye, narakwiyeguriye kuko ibyo uvuga byose biba ari impamo.”
Ni indirimbo yari itegerejwe na benshi babigaragarije mu buryo bahise bayireba ku rubuga rwa YouTube, aho nyuma y’amasaha atanu gusa, yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 70.
INDIRIMBO ‘BLESSED’ YA MEDDY
RADIOTV10