Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ikindi Gihugu cyagiye gufasha FARDC cyavuze icyo kigiye gukora nyuma yuko hari icyemeje gucyura abasirikare

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ikindi Gihugu cyagiye gufasha FARDC cyavuze icyo kigiye gukora nyuma yuko hari icyemeje gucyura abasirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko Igihugu cye kizakora ibishoboka kugira ngo gicyure abasirikare bacyo bari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma yuko iki Gihugu gitakarije abasirikare 14 muri DRC aho bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’ubukungu w’Afurika y’amajyepfo, SADC-SAMIDRC, gufasha FARDC mu mirwano iyihanganishije n’umutwe wa M23.

Impfu z’aba basirikare zateye impaka nyinshi, aho abanyapolitiki benshi bo muri Afurika y’Epfo, kuva ku batavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza ku bo mu Nteko Ishinga Amategeko, basaba ko ingabo z’Igihugu cyabo ziva muri DRC zigataha kuko ubutumwa zagiyemo budasobanutse kandi zagiye bitanyuze mu mucyo.

Mu ijambo Cyril Ramaphosa yagejeje ku Baturage rigaragaza uko Igihugu cyabo gihagaze, yagarutse no kuri izi ngabo ziri muri DRC, aho yavuze ko bazakora “ibishoboka kugira ngo abahungu bacu batahe iwabo.”

Afurika y’Epfo kimwe n’Ibindi Bihugu nka Malawi byohereje ingabo mu butumwa muri DRC, byanenzwe kunyuranya n’ibyemezo byagiye bifatirwa mu biganiro by’i Luanda muri Angola, byabaga biyobowe na Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço nk’Umuhuza wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byagaragaje kenshi ko hakenewe ibiganiro mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri DRC.

Ramaphosa yatangaje ibi nyuma yuko mugenzi we wa Malawi, Lazarus Chakwera na we ategetse ko ingabo z’iki Gihugu ziri muri DRC, zitangira kwitegura gutaha.

Perezida Cyril Ramaphosa kandi yagaragaje ko Igihugu cye na cyo gishyigikiye inzira z’ibiganiro aho gukoresha imbaraga za Gisirikare nk’uko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuzishyira imbere.

Yanaboneyeho gutangaza ko azitabira Inama izahuza Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC izabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu.

Yavuze bimwe mu byo agomba kuzagaragaza muri iyi nama, aho yagize ati “Tuzongera twibutse ko twifuza ko imirwano ihagarara no gukomeza inzira z’ibiganiro bigamije gushaka umuti wa nyawo kandi urambye, kandi tuzakora ibishoboka kugira ngo abahungu bacu, ingabo zacu zigaruke iwabo.”

Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu zafashije cyane igisirikare cya Congo-FARDC mu rugamba giherutse gutsindwamo na M23 mu Mujyi wa Goma, ndetse zikaba na zo zaragaragaye zemeye kumanika amaboko.

Aho ziri i Goma muri DRC, bivugwa ko zigoswe n’umutwe wa M23, ku buryo zitinyagambura ndetse ko n’ibyo zikora zibanza kubiherwa uburenganzira n’uyu mutwe w’Abanyekongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 12 =

Previous Post

Amakuru agezweho hagati ya M23 na FARDC: Hongeye gukoreshwa indege y’imirwano

Next Post

Nyuma y’ibyo Trump yatangaje kuri Gaza, Israel yahise igenera ubutumwa bwihuse abahatuye bose

Related Posts

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Tanzania, aho yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Madamu Samia Suluhu Hassan watorewe...

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

by radiotv10
03/11/2025
0

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza abasirikare ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, bari gukorera muri Romania imyitozo y’Umuryango...

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

by radiotv10
03/11/2025
0

The Alliance of Forces for Change (AFC/M23), a coalition fighting against the government of the Democratic Republic of Congo (DRC),...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’ibyo Trump yatangaje kuri Gaza, Israel yahise igenera ubutumwa bwihuse abahatuye bose

Nyuma y’ibyo Trump yatangaje kuri Gaza, Israel yahise igenera ubutumwa bwihuse abahatuye bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.