Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Nyarwanda yafashe icyemezo cyo gutandukana n’uwamufashaga avuga n’icyabimuteye

radiotv10by radiotv10
10/02/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Nyarwanda yafashe icyemezo cyo gutandukana n’uwamufashaga avuga n’icyabimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Victor Rukotana yatangaje ko atagikorana na Kompanyi yamufashaga mu bikorwa bye, kuko hari ibyo atumvikanyeho na nyirayo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka No Brainer, ndetse akaba amushinja kuranwa n’imyitwarire itari myiza mu mibanire ye n’abandi bahanzi.

Ni nyuma yuko uyu Ishimwe Jean Aime wamenyekanye nka No Brainer ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] anenze indirimbo ya Bruce Melodie yakoranye n’umuhanzi Joeboy.

Mu butumwa uyu No Brainer aherutse gushyira kuri X, yagize ati “Joeboy ntabwo ari umuhanzi mwakorana ngo wizere ko azakugeza ku rundi rwego mu buhanzi, sinzi icyo abahanzi bo mu Rwanda bagenderaho iyi bagiye guhitamo abo bazakorana indirimbo, ariko Joeboy ndibuka mu 2022 akorera igitaramo muri BK Arena, yabuze abantu na bake bari bitabiriye bataha batakirangije.”

Mu butumwa bwatangajwe na Victor Rukotana kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, yavuze ko yamaze gutandukana na kompanyi ya I. Music y’uyu Ishimwe Jean Aime AKA No Brainer.

Ati “Nyuma y’ibitekerezo byanyu bitandukanye, no kubona ko imibanire ye n’abandi bahanzi igira ingaruka ku muziki wanjye, nagira ngo menyeshe itangazamakuru ko ntakirimo gukorana na I.Music ya Ishimwe Jean Aime (No_Brainer) kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe.”

Uyu muhanzi yakomeje agaragaza ko atishimiye ibiherutse gutangazwa na No Brainer ku ndirimbo ya Bruce Melodie yakoranye na Joeboy. Ati “Rimwe na rimwe ni ngombwa kubaga ibitekerezo by’abantu bose.”

Gusa uyu muhanzi yavuze ko azakomeza gukorana n’uyu wari umujyanama we nk’uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga (Influencer) aboneraho no kurarikirana abantu ko agiye gushyira hanze album, abasaba kuzayishyigikira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − four =

Previous Post

Menya uko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byongereyeho n’ibyazamutse cyane

Next Post

Menya impamvu Guverinoma y’u Rwanda yazamuye imisoro ku nzoga n’itabi

Related Posts

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

by radiotv10
22/07/2025
0

Umusore Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gufungirana mu nzu...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

by radiotv10
22/07/2025
0

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, uri mu bari baherutse kugaragaza ibibazo bagiriye muri Hoteli Château le Marara...

Umuhanzikazi Marina yasangije abantu ikimero cye mu mashusho y’inzongamubiri

Umuhanzikazi Marina yasangije abantu ikimero cye mu mashusho y’inzongamubiri

by radiotv10
21/07/2025
1

Umuhanzikazi Marina yasangije abantu amashusho ye agaragaza ikimero cye, aho aba yambaye imyenda yenda kugaragaza imyanya y’ibanga nk’umukondo. Ni amashusho...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya impamvu Guverinoma y’u Rwanda yazamuye imisoro ku nzoga n’itabi

Menya impamvu Guverinoma y’u Rwanda yazamuye imisoro ku nzoga n’itabi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.