Umuhanzi Victor Rukotana yatangaje ko atagikorana na Kompanyi yamufashaga mu bikorwa bye, kuko hari ibyo atumvikanyeho na nyirayo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka No Brainer, ndetse akaba amushinja kuranwa n’imyitwarire itari myiza mu mibanire ye n’abandi bahanzi.
Ni nyuma yuko uyu Ishimwe Jean Aime wamenyekanye nka No Brainer ku rubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] anenze indirimbo ya Bruce Melodie yakoranye n’umuhanzi Joeboy.
Mu butumwa uyu No Brainer aherutse gushyira kuri X, yagize ati “Joeboy ntabwo ari umuhanzi mwakorana ngo wizere ko azakugeza ku rundi rwego mu buhanzi, sinzi icyo abahanzi bo mu Rwanda bagenderaho iyi bagiye guhitamo abo bazakorana indirimbo, ariko Joeboy ndibuka mu 2022 akorera igitaramo muri BK Arena, yabuze abantu na bake bari bitabiriye bataha batakirangije.”
Mu butumwa bwatangajwe na Victor Rukotana kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, yavuze ko yamaze gutandukana na kompanyi ya I. Music y’uyu Ishimwe Jean Aime AKA No Brainer.
Ati “Nyuma y’ibitekerezo byanyu bitandukanye, no kubona ko imibanire ye n’abandi bahanzi igira ingaruka ku muziki wanjye, nagira ngo menyeshe itangazamakuru ko ntakirimo gukorana na I.Music ya Ishimwe Jean Aime (No_Brainer) kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe.”
Uyu muhanzi yakomeje agaragaza ko atishimiye ibiherutse gutangazwa na No Brainer ku ndirimbo ya Bruce Melodie yakoranye na Joeboy. Ati “Rimwe na rimwe ni ngombwa kubaga ibitekerezo by’abantu bose.”
Gusa uyu muhanzi yavuze ko azakomeza gukorana n’uyu wari umujyanama we nk’uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga (Influencer) aboneraho no kurarikirana abantu ko agiye gushyira hanze album, abasaba kuzayishyigikira.
RADIOTV10