Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel wayoboraga Diyoseze ya Shyira y’Itorero EAR, uregwa ibyaha birimo icyo gufata icyemezo harimo itonesha, ubucuti, cyangwa icyenewabo, yongeye kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu gihe urubanza rwa mbere rwari rwapfundikiwe ariko Umucamanza waruburanishije akarwikuramo.
Urubanza rwa mbere rwabaye mu cyumweru gishize tariki 06 Gashyantare ndetse ruhita rupfundikirwa, aho Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwari rwatangaje ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 11 Gashyantare 2025.
Gusa icyemezo cy’Urukiko nticyasomwe kuko Umucamanza waburanishije uru rubanza yarwikuyemo, bituma rwongera kuburanishwa bundi bushya, ariko ibyatangajwe mu rubanza rwa mbere bigakomeza kugira agaciro.
Muri iri buranisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, uruhande rw’uregwa rwatangiye rugaragaza inzitizi, aho rwavuze ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umunyamategeko wunganira uregwa, yavuze ko nubwo baburana n’Ubushinjacyaha ariko butagaragaje ibikubiye mu kirego cyabwo ahubwo ko bugendera ku buhamya bwatangiwe mu Bugenzacyaha.
Ubushinjacyaha bwahakanye aya makuru yatanzwe n’uruhande rw’uregwa, buvuga ko ibyatangarijwe mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, byose byashyizwe muri sisiteme, mu gihe uruhande rw’uregwa rwo rwakomeje gutsimbarara ko muri sisiteme rutabonamo ibyo mu Bushinjacyaha ahubwo ko harimo ibyo mu Bugenzacyaha gusa.
Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel akurikiranyweho ibyaha bitatu; icyo gufata icyemezo harimo itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, icyaha cyo kunyereza umutungo, n’icyaha cyo kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.
Ku bivugwa ko yari yihaye isoko ryo kugemurira aba amagi mu rwego rwo kurwanya imirire mubi muri Diyoseze ya Shyira, akabikora abinyujije mu mushinga w’umugore we nyuma yo gusesa iryari risanzwe, Musenyeri Mugisha yavuze ko iryo soko ryasubitswe rikongera gupiganirwa ndetse rigatsindirwa n’umuntu atibuka amazina.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko imodoka y’uregwa ari yo yakoreshwaga mu kubaka inyubako ya Diyoseze mu mujyi wa Musanze.
Uregwa yavuze ko iyo modoka ivugwa ko ari ye yari yayihaye umushoferi uyikodesha, ariko ko atamenya ko yigeze gukora imirimo muri ibyo bikorwa byo kubaka iyi nyubako.
Uregwa ndetse n’umwuganizi we, bongeye gusaba ko yakurikiranwa ari hanze, ndetse batanga n’ingwate zirimo ifite agaciro ka Miliyoni 60 Frw.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwahise rupfundikira urubanza, rwemeza ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku ifungwa ry’agateganyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025.
RADIOTV10