Sosiyete y’ubwikorezi bw’Indege ya Delta Airlines, yemeye kuzaha indishyi y’impozamarira abagenzi bose bari mu ndege yayo, iherutse gukorera impanuka muri Torondo ikagwa igaramye, ntihagire n’umwe ihitana, aho buri mugenzi azahabwa ibihumbi 30$ (agera muri Miliyoni 42Frw).
Ni impanuka yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru, ku Kibuga cy’Indege cya Toronto Pearson International Airport muri Canada, aho iyi ndege yari irimo abantu 80 barimo abagenzi 76.
Ni impanuka yari iteye ubwoba kuko iyi ndege yaguye igaramye ndetse rimwe mu baba yayo rikavaho, ariko abari bayirimo bose bakaba baravuyemo ari bazima, uretse 21 bajyanywe kwa muganga.
Umuvugizi wa Sosiyete ya Delta Airlines, Morgan Durrant; yizeje abagenzi bari bayirimo ko bazahabwa indishyi z’akababaro, aho buri mugenzi azahabwa ibihumbi 30 USD (agera muri miliyoni 42 Frw), ku bagenzi bose uko ari 76, bivuze ko indishyi yose hamwe izatangwa ari Miliyoni 2,3$ (arenga Miliyari 3,1Frw).
Iki cyemezo cyo kuzaha abagenzi bose impozamarira y’aya mafaranga, cyaje nyuma yuko Ibigo bifite mu nshingano ubwikorezi byo muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za America nka Safety Board of Canada, National Transportation Safety Board, na Federal Aviation Administration, biri gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Umuyobozi Mukuru w’iyi Sosiyete y’Abanyamerika ya Delta, Ed Bastian yahakanye iby’uko umupilote wari utwaye iyi ndege yari afite ubumenyi bucye bw’uburyo yakwitwara mu bihe iyi ndege yari irimo ubwo yururukaga.
Aganira na CBS News, Ed Bastian yagize ati “Aba bapilote bose baba baratojwe uko bakwitwara muri biriya bihe. Bashobora gutwara mu bihe byose by’igihe ibibuga by’indege byose dukoreramo biba bimeze. Rero rwose, ntakintu kidasanzwe cyaba cyaraturutse ku bunararibonye.”
Ubwo iyi mpanuka y’indege yabaga, inzego zirimo izishinzwe kuzimya inkongi zatabaranye ingoga, zihutira kuzimya iyi ndege yari itangiye gushya, ndetse abari bayirimo bavamo biruka, ku buryo nta n’umwe wahasize ubuzima.
RADIOTV10