Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 ryiyemeje gukura ku ngohi Abanyekongo, bwakoranye inama n’abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu uherutse kubohozwa n’iri Huriro, bongera kwitabira ku bwinshi, banagaragaza ibyishimo by’amahoro bafite kuva uyu mujyi wabo wabohorwa.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025 nyuma y’icyumweru n’igice abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashe uyu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Amakuru dukesha Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatangaje kuri uyu wa Kane, avuga ko abaturage batuye muri uyu Mujyi babyutse inkoko ari yo ngoma kugira ngo bajye kuganira n’ubuyobozi bw’iri Huriro mu nama yo kujya inama.
Yagize ati “Abaturage b’i Bukavu, bitabanye ingoga baza ku bwinshi mu nama ya rubanda na AFC/M23 yabaye kuri uyu wa 27/02/2025, bishimangira ko bashyigikiye icyerekezo cy’amahoro, ubutabera ndetse no kongera kwiyubakira Igihugu, bishyigikiwe n’Umuhuzabikorwa Corneille Nangaa.”
Ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka kandi buherekejwe n’amashusho agaragaza Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Nangaa ari imbere y’imbaga y’abaturage benshi, bari kuririmba mu ndirimbo za morali, byumwihariko izwi nka ‘Sisi wenyewe’.
Iyi nama ibaye nyuma yuko ubuyobozi bwa AFC/M23 busabye abaturage bo muri uyu Mujyi wa Bukavu, kwishyiriraho abayobozi, bukareba ab’inyangamugayo, bakwiye kubayobora.
Iyi nama yahuje ubuyobozi bwa AFC/M23, ibaye nyuma y’indi yakoreye mu Mujyi wa Goma, yabereye muri Stade de l’Unité, na yo yitabiriwe n’abaturage ibihumbi n’ibihumbi, bagaragarije urugwiro rwinshi abayobozi b’uyu mutwe wiyemeje kurandura akarengane gakorwa n’ubutegetsi bwa Congo.

RADIOTV10