Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) burisaba ko umukino uzayihuza na Rayon Sports, wazabera muri Sitade Amahoro.
Uyu mukino uteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki 09 Werurwe 2025, ni umwe mu mikino iba itegerejwe n’abakunzi ba ruhago benshi mu Rwanda, kubera uburyo aya makipe asanzwe ahangana cyane, akaba ari na yo ayoboye ruhago nyarwanda.
Habura icyumweru n’igice ngo uyu mukino ube, Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, bwandikiye ubwa FERWAFA, bubusaba kuyisabira Sitade Amahoro kugira ngo ari ho uyu mukino uzabera.
Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, igira iti “Dushingiye ku ngengabihe y’imikino ya Rwanda Premier League y’umwaka wa 2024-2025, aho dufite umukino wo kwishyura wa Shapiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports tariki 09/03/2025 saa cyenda zuzuye. Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwifuza ko mwadusabira Stade Amahoro aho umukino uzabera kuri iyi saha n’itariki yavuzwe haruguru.”
Uretse kuba aya makipe asanzwe ari amacyeba, uyu mukino wo kwishyura ugiye kuba anakurikirana, aho Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo ifite amanota 41, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri ifite amanota 37.
Iyi miterere y’urutonde rw’agateganyo na yo iri mu byitezweho kongera igipimo cyo guhangana muri uyu mukino, kuko APR iramutse itsinze yagabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na mucyeba wayo, kikaba inota rimwe, mu gihe Rayon na yo yifuza igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, ishaka gukomeza gushyiramo ikinyuranyo gihagije hagati yayo n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ibitse ibikombe byinshi bya Shamiyona.
Mu mukino ubanza hagati y’aya makipe muri Shampiyona ya 2024-2025 wabaye tariki 07 Ukuboza 2024, amakipe yombi yari yaguye miswi, anganya 0-0.
RADIOTV10