Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye ubusabe bwatanzwe mbere y’umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/02/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye ubusabe bwatanzwe mbere y’umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) burisaba ko umukino uzayihuza na Rayon Sports, wazabera muri Sitade Amahoro.

Uyu mukino uteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki 09 Werurwe 2025, ni umwe mu mikino iba itegerejwe n’abakunzi ba ruhago benshi mu Rwanda, kubera uburyo aya makipe asanzwe ahangana cyane, akaba ari na yo ayoboye ruhago nyarwanda.

Habura icyumweru n’igice ngo uyu mukino ube, Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, bwandikiye ubwa FERWAFA, bubusaba kuyisabira Sitade Amahoro kugira ngo ari ho uyu mukino uzabera.

Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, igira iti “Dushingiye ku ngengabihe y’imikino ya Rwanda Premier League y’umwaka wa 2024-2025, aho dufite umukino wo kwishyura wa Shapiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports tariki 09/03/2025 saa cyenda zuzuye. Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwifuza ko mwadusabira Stade Amahoro aho umukino uzabera kuri iyi saha n’itariki yavuzwe haruguru.”

Uretse kuba aya makipe asanzwe ari amacyeba, uyu mukino wo kwishyura ugiye kuba anakurikirana, aho Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo ifite amanota 41, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri ifite amanota 37.

Iyi miterere y’urutonde rw’agateganyo na yo iri mu byitezweho kongera igipimo cyo guhangana muri uyu mukino, kuko APR iramutse itsinze yagabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na mucyeba wayo, kikaba inota rimwe, mu gihe Rayon na yo yifuza igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, ishaka gukomeza gushyiramo ikinyuranyo gihagije hagati yayo n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ibitse ibikombe byinshi bya Shamiyona.

Mu mukino ubanza hagati y’aya makipe muri Shampiyona ya 2024-2025 wabaye tariki 07 Ukuboza 2024, amakipe yombi yari yaguye miswi, anganya 0-0.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − ten =

Previous Post

Agezweho ku munyapolitiki ukomeye mu Burundi wari umaze igihe atagaragara

Next Post

Icyo Igisirikare cy’u Burundi kivuga ku byo cyavuzweho na M23 ku gitero cyoretse imbaga

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Igisirikare cy’u Burundi kivuga ku byo cyavuzweho na M23 ku gitero cyoretse imbaga

Icyo Igisirikare cy’u Burundi kivuga ku byo cyavuzweho na M23 ku gitero cyoretse imbaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.