Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze umukwabu wo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura n’ibindi byaha bibangamira ituze rya rubanda, wafatiwemo abantu 35 mu Mirenge ibiri yo muri aka Karere.
Aba bantu bakekwaho ubujura n’ibindi bikorwa bibangamira ituze ry’abaturage, bafatiwe mu Mirenge ya Gacurabwenge na Ngamba muri aka Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Mbere tariki 03 no mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025.
Ibi bikorwa byo gushakisha abakekwaho ubujura, bimaze iminsi bikorwa mu bice binyuranye by’Igihugu, aho mu Karere ka Ruhango gahana imbibi n’aka Kamonyi, haherutse gufatwa abantu 28 na bo biganjemo abakekwaho ubujura n’abafatanyacyaha muri iki cyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko uyu mukwabu wakorewe mu Karere ka Kamonyi, washobotse ku bufatanye bw’uru rwego n’abaturage bakomeje gufatanya n’inzego kurwanya no gukumira ibyaha, batanga amakuru.
Yaboneyeho kugira inama abijanditse mu bikorwa nk’ibi bitemewe by’ubujura, abibutsa ko inzego zabihagurukiye kandi ko zitazihanganira ababangamira ituze rya rubanda.
Yagize ati “Abakora ibitemewe n’amategeko, nk’abajura kimwe n’abandi babangamira ituze n’umudendezo by’qbaturage, ntaho bazacikira Polisi kuko tuzabarwanya, tuzabafata amategeko abakanire urubarikwiye.”
Aba bantu 35 bafatiwe mu bice binyuranye byo mu Karere ka Kamonyi, harimo 24 bafatiwe mu Midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, mu gihe abandi 11 bafatiwe mu Tugari tunyuranye rwo mu Murenge wa Ngamba.
Si mu Ntara y’Amajyepfo gusa hamaze iminsi havugwa ibikorwa by’ubujura n’ingamba zo kubirwanya, kuko no mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Polisi iherutse gufata abantu barenga 30 na bo bakekwaho ubujura burimo n’ubukorwa n’insoresore zitega abantu zikabambura ibyo bafite nka Telefone.

RADIOTV10