Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abakunzi ba ruhago mu Rwanda birebere umukino bamaze igihe bategereje uzahuza Rayon na mucyeba wayo APR FC, gusa imwe muri aya makipe iri mu bihe bitayoroheye ndetse bishobora kuyigiraho ingaruka mu musaruro w’uyu mukino.
Rayon Sports iri mu bihe bitayoroheye byo kubura intsinzi, byiyongereyeho n’isezera ry’uwari umutoza wungirije, aho benshi bahamya ko ibi bibazo bishobora kugira ingaruka ku musaruro w’iyi kipe yitegura Derby y’amateka izaba mu mpera z’iki cyumweru.
Nubwo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports imaze gutsinda imikino itatu (3) mu icyenda (9) yikurikiranya imaze gukina mu marushanwa yose.
Bijya gutangira hari ku munsi wa nyuma w’imikino ya shampiyona ubwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatsindwaga na Mukura VS ibitego 2-1.
Umukino wakurikiyeho mu irushanwa ry’Intwari, Rayon yanganyije na Police FC, gusa isezererwa kuri Penaliti. Yakurikijeho Musanze banganya 2-2, itsinda Rutsiro mu mukino ubanza n’uwo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro, irongera itsinda Kiyovu 2-1, inganya n’Amagaju, irongera inganya na Gorilla mu gikombe cy’Amahoro ndetse muri weekend iheruka, yanganyije na Gasogi United 0-0.
Imvune nk’imwe mu mpamvu muzi w’umusaruro udashimishije
Uyu musaruro udashimishije uri kugaragara muri Rayon Sports muri iyi minsi, hari ababihuza no kuba iyi kipe yaragiye itakaza bamwe ba bakinnyi bayo b’inkingi nyamwamba, ibi bikaba mu bihe bitandukanye.
Rutahizamu Fall Ngagne umaze gutsinda hafi 1/2 cy’ibitego Rayon imaze gutsinda muri shampiyona (13 mu mikino 14) akaba anayoboye abandi mu bitego muri shampiyona, ubu yaravunitse ndetse yabazwe mu ivi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, imikino 2 iheruka ntiyayikinnye yanabwiwe ko atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.
Kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin na we umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego muri Rayon no muri shampiyona, amaze iminsi yaravunitse ndetse amaze gusiba imikino itanu (5) muri iyi saison, harimo n’itatu yikurikiranya iheruka.
Rayon Sports kandi imaze iminsi ikina idafite Youssou Diagne wari waravunitse, Souleymane Daffé na we wari waragize ikibazo cy’imvune hakiyongeraho n’abandi bakinnyi bagiye bavunika hagati muri saison nka Aimable Nsabimana, Ombolenda Fitina na Roger Kanamugire.
Gusezera k’umwe mu batoza, icyuho mu butoza
Muri ibi bihe Rayon Sports irimo kandi, iherutse no gutandukana na Quannane SELLAMI, Umunya-Tunisie wari usanzwe ari Umutoza wungirije.
Sellami yatandukanye na Rayon ku kibazo we avuga ko ari uburwayi bw’umuryango we, ariko akanashinja ubuyobozi bwa Rayon Sports ko butamuhembera ku gihe, imbarutso ikaba yarabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo hahembwaga abakinnyi gusa, abatoza bo ntibahembwe.
Abakurikiranira hafi imitoreze ya Rayon Sports, bahamya ko uyu Sellami ari we wakoreshaga imyitozo myinshi abakinnyi, ndetse akanagira ijambo ku byemezo byo gusimbuza ku mikino bakinaga.
Icyakora nubwo ibi byose biba, Ubuyobozi bw’iyi kipe nabwo bushinjwa kuba butakigaragaza imbaraga nyinshi mu kwegera abakinnyi no kubatera akanyabugabo bihagije mu gihe bategura imikino, ibi bikiyongeraho ko ku isoko ryo muri Mutarama, Abakinnyi baguzwe bataragaragaza ko bashoboye aho kugeza ubu muri ba baje, umwe wenyine (Souleymane Daffé) ari we ugaragaza ubushobozi bwo gufasha ikipe.
Iki cyumweru kuri Rayon Sports gihishe byinshi ku mwaka wayo w’imikino, haba mu gikombe cy’Amahoro ndetse ikaba ishobora no gutakaza umwanya wa mbere muri shampiyona.
Rayon Sports yitegura Derby ya APR FC ku Cyumweru, ubu iracyayoboye shampiyona n’amanota 42, aho irusha APR ya kabiri amanota 2.
Mu gikombe cy’amahoro, kuri uyu wa 4, izasura Gorilla mu mukino wa 1/4 wo kwishyura, dore ko umukino ubanza warangiye ari ibitego 2-2.



Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10