Umutoza w’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, Darko Novic, nyuma y’umukino wayihuje na mucyeba wayo, Rayon Sports, yavuze ko Muhire Kevin ari we mukinnyi wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa Rwanda Premier League wahuje ikipe ya APR FC na Rayon sports kuri iki Cyumweru kuri Sitade Amahoro warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Nyuma y’uyu mukino wari uryoheye ijisho ariko utabonetsemo igitego, mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza wa APR FC Darko Novic yemeje ko kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ari we mukinnyi ufite ubuhanga ku kirenge muri shampiyona yose.
Yagize ati “Sinshobora kuvuga izina rimwe, ushobora kuvuga umurongo wacu w’inyuma wugarira wakoze akazi gakomeye kandi katoroshye, cyane cyane mu gihe uwo duhanganye yabaga yabonye imipira y’imiterekano.”
Darko Novic avuga ko ikipe ya Rayon Sports, ifite abakinnyi barebare kandi bafite ubuhanga mu gusatira izamu byumwihariko ari na ho yehereye agaruka kuri Muhire Kevin.
Ati “Ntabwo byoroshye kubarinda ku gusatira ndetse bafite nimero 11 nibagiwe izina rye. Izina ni irihe? (bahita bamwibutsa ko ari Muhire Kevin), yego birashoboka ko ari we mukinnyi mwiza ku kirenge muri shampiyona, ku buryo atera imipira y’imiterekano ndetse nanabibwiye umunyezamu wanjye.”
Nyuma y’umunsi wa 20 wa Shampiyona ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 ikaba ikurikiwe na APR FC ifite amanota 42.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10