Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi irabura iminsi micye ngo ikine na Nigeria ndetse na Lesotho mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Turebe umusaruro w’abakinnyi bakina hanze mu minsi micye ishize.
Ubwo ikipe y’Igihugu nkuru iheruka gukina umukino mpuzamahanga mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2024, yari yatsinze Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wasoje amajonjora y’Igikombe cya Afurika.
Icyo gihe, mu bakinnyi 11 bari babanjemo, barimo barindwi (7) bakina hanze y’u Rwanda uretse ko muri ayo majonjora hari n’imikino habanzagamo abakinnyi icyenda (9) muri 11.
Mbere yuko Amavubi ahamagarwa, turebere hamwe uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru kibanziriza icyo Amavubi azahamagarwamo, cyane cyane twibanda ku bakunze guhamagarwa.
1.Ntwali Fiacre
Uyu munyezamu wa Kaizer Chiefs yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Afurika y’epfo, ntabwo akomeje guhirwa kuko nubwo ikipe ye yatsinze Stellenboch 3-1 muri 1/4 cya Nedbank Cup, ntabwo yigeze agaragara mu bakinnyi babanjemo ndetse no mu basimbura, bikaba binamaze igihe kinini ari na cyo gikomeje gutera impungenge abakunzi b’Amavubi ku kuba Umunyezamu usanzwe ubanzamo atari kubona umwanya wo gukina mu ikipe ye.
2.Manzi Thierry
Uyu musore ukina mu mutima wa ba myugariro mu ikipe ya Al Ahli Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri LIBYA, yakinnye iminota yose 90 ubwo ikipe ye yanganyaga igitego 1-1 na AL DAHRA. Iyi kipe ya MANZI Thierry, ubu iri ku mwanya wa mbere mu makipe 9 akina muri iyi shampiyona, mu itsinda rya 4 mu gice cy’uburengerazuba.
3.Mutsinzi Ange
Uyu ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi mu myaka 4 ishize. Kuri ubu, ari gukina mu ikipe ya KF ZIRA yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia. Ikipe ye, muri Weekend yatsinze Sabail FK 1-0, Ange MUTSINZI yabanjemo akina iminota 77. FK ZIRA akinira, ubu iri ku mwanya wa 2 mu makipe 10, ikaba irushwa amanota 12 na Qarabag ya mbere.
4.Mugisha Bonheur
Akinira ikipe ya Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisie. Ku cyumweru, ikipe ye yakiriye ndetse itsinda EGS Gafsa ibitego 2-1.
Bonheur yakinnye iminota yose 90, ndetse akaba ari n’umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bakina hanze bakina imikino myinshi ndetse n’iminota myinshi. Kugeza ubu, ikipe ye iri ku mwanya wa 6 mu makipe 16, iyi shampiyona ikaba iyobowe na Esperance Tunis.
5.Bizimana Djihad
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi uherutse kuva mu ikipe ya Kryvbas yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine agasanga MANZI Thierry muri Al Ahli Tripoli, iyi weekend na we ari mu bakinnyi bakinnye iminota 90 mu ikipe ye. Yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 89 ubwo ikipe ye yanganyaga 1-1 na AL DAHRA bikaza no kuviramo Umutoza Didier Gomes Da Rosa kwirukanwa nyuma y’amezi 5 atoza iyi kipe.
6.Samuel Gueulette
Uyu ni Umukinnyi ukinira ikipe ya LAAL LA LOUVIÈRE ikina mu cyiciro cya 2 mu Bubiligi. Muri weekend dusoje, ikipe ye yanganyije 1-1 na RFC Liège. Gueulette n’ikipe ye, ubu ni aba 3 mu makipe 16.
7.Hakim Sahabo
Sahabo na we ni undi Munyarwanda ukina mu gihugu cy’Ububiligi ariko we akaba akinira ikipe ya BEERSCHOT yo mu cyiciro cya mbere, gusa akaba ari intizanyo muri iyi kipe kuko ubusanzwe ari umukinnyi wa Standard de Liège. Muri weekend, Beerschot ya Sabaho yatsinzwe 2-0 na St.Truiden, Sabaho yakinnye iminota yose 90, ikipe ye ikaba ari iya 16 mu makipe 16.
8.Ishimwe Anicet
Uyu musore wanyuze mu ikipe ya APR FC mu Rwanda, ubu ari gukinira ikipe ya Olympique Beja yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisie. Muri weekend, batsinzwe na Monastir ibitego 2-0, Anicet akaba yarakinnye iminota 26 agiyemo asimbuye. Ikipe ye iri ku mwanya wa 9 mu makipe 16.
9.Rafael York
Nubwo adaheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, ariko ni undi mukinnyi w’Umunyarwanda ukina hanze. York ubu ari mu ikipe ya ZED yo ku cyiciro cya mbere muri Egypt, kuva yayigeramo imaaze gukina imikino 6 gusa we ntarakina umunota n’umwe.
10.Nshuti Innocent
Rutahizamu Amavubi agenderaho, ubu ari mu ikipe ya Sabail FK yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia. Muri Weekend, ikipe ya Nshuti yahuye n’iya Ange Mutsinzi, Mutsinze atsinda Nshuti 1-0. Nshuti yakinnye iminota 66 yabanjemo, ubu ikipe ye ikaba ari iya 10 mu makipe 10.
11.Gitego Arthur
Uyu rutahizamu ubu uri gukina muri Mozambique mu ikipe ya Ferroviaro de Beira yo mu cyiciro cya mbere, iyi weekend yabanjemo anatsinda igitego muri 3-0 ikipe ye yatsinze Clube Desportivo Estrella Vermalha.
Mu gihe andi makipe y’Ibihugu ari guhamagara abakinnyi bazifashishwa mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi iri muri uku kwezi kwa 3, hategerejwe abakinnyi Umutoza mushya w’Amavubi Adel Amrouche azahamagara ngo bahangane na Nigeria tariki 21 z’ukwezi kwa 3 na Lesotho tariki ya 25 z’ukwa 3, imikino yose ikazabera kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7, aho ikurikiwe na South Africa zinganya amanota.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10