Itsinda ry’abaganga barindwi bitaga ku buzima bwa Diego Maradona, wari icyamamare mu mupira w’amaguru ku Isi, batangiye kuburanishwa ku cyaha cyo kwica umuntu ku bushake.
Iyi dosiye ishingiye ku birego bivuga ko uburangare bw’aba baganga ari bwo bwagize uruhare mu rupfu rw’uyu Munya-Argentine Maradona witabye Imana mu mwaka wa 2020 afite imyaka 60 y’amavuko.
Maradona utazibagirana muri ruhago y’Isi, yazize indwara y’umutima, yamufashe ubwo yari mu nzu yabagamo iherereye i Tigre, mu majyaruguru ya Buenos Aires iwabo muri Argentine.
Maradona afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye, babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, ndetse urupfu rwe rukaba rwarashenguye benshi.
Uyu mukinnyi uzwiho kuba yarashimishaga abarebaga imikinire ye, yazamuye izina ry’Igihugu avukamo cya Argentine, ubwo yagiheshaga intsinzi igatuma yegukana Igikombe cy’isi cya 1986.
Abaganga Barindwi bari kuburanishwa kugira uruhare mu rupfu rwa Maradona biturutse ku burangare, nubwo bose bahakana ibyo baregwa, bashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka 25 baramutse bahamwe n’iki cyaha.
RADIOTV10