Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Papa Francis wizihirije mu Bitaro imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya ubuzima bwe bwifashe gute?

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in AMAHANGA
0
Papa Francis wizihirije mu Bitaro imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya ubuzima bwe bwifashe gute?
Share on FacebookShare on Twitter

Papa Francis yizihije isabukuru y’imyaka 12 amaze atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, arwariye mu Bitaro, aho abamukurikirana batangaje ko ari koroherwa.

Ni isabukuru yizihije kuri uyu wa 13 Werurwe, ariko ikaba yamusanze mu bihe bikomeye aho amaze hafi ukwezi kose arwariye i Roma.

Karidinali Michael Czerny, Umuyobozi Mukuru wa Vatikani uzwiho kuba hafi ya Papa, yavuze ko iyi sabukuru ya papa ari impamvu ikomeye cyane yo gushima Imana no gukomeza gusabira Papa gukira vuba.

Nk’uko biheruka gutangazwa n’Ibiro bya Papa-Vatikani ku buzima bwa Papa wagiye mu bitaro byitwa Gemelli biherereye i Roma ku ya 14 Gashyantare 2025, akaba arwariye mu cyumba cyiri mu igorofa ya 10.

Abamuri hafi batangaje ko Papa Francis ari koroherwa kandi atarembye cyane nk’uko mbere byari bimeze mu minsi ishize ubwo yajyanwaga mu Bitaro.

Papa Francis w’imyaka 88, yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ku ya 13 Werurwe 2013, ubu akaba yujuje imyaka 12 akuriye Kiliziya.

Mu myaka irenga 12 amaze muri izi nshingano, yabashije kongera kuvugurura ibiro bya Vatikani, yandika inyandiko enye zikomeye z’inyigisho zitandukanye, akora ingendo 47 zo mu mahanga mu Bihugu birenga 65, mu gihe cye kandi hemewe Abatagatifu barenga 900.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 2 =

Previous Post

Habaye impinduka ku ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu azaganiriramo n’abaturage

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku masezerano yasinywe hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Ethiopia

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

IZIHERUKA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
MU RWANDA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku masezerano yasinywe hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Ethiopia

Iby’ingenzi wamenya ku masezerano yasinywe hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Ethiopia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.