Umunyamakuru Rugaju Reagan ukora ibiganiro bya siporo, yahishuye uko yinjiye mu itangazamakuru atari yarigeze atekereza ko yakora uyu mwuga, aho yabikoze agerageza, none ubu akaba ari umwe mu bagezweho mu Rwanda.
Rugaju Reagana yavuze ko atakuranye inzozi zo kuzaba umunyamakuru, ariko ko yakundaga gukurikira abanyamakuru b’ibiganiro bya Siporo ariko yumva adashobora kuba umwe muri bo.
Yagize ati “Ntabwo nabitekerezaga, gusa narabikundaga kumva abanyamakuru bavuga siporo, ntabwo niyumvaga nk’uzasimbura abanyamakuru bariho icyo gihe barimo ba Marcel Rutagarama na Yves Bucyana.”
Avuga ko ubwo yajyaga kwinjira muri uyu mwuga, yagiye kureba bamwe mu banyamakuru bakoraga ikiganiro cy’imikino kuri imwe muri radiyo ikorera mu Rwanda akabasaba kumuha igerageza bakareba ko yabishobora.
Ati “Umunsi umwe nabyutse ntabipanze ntazi ko ndabonana n’abanyamakuru, bigeze nimugoroba ndiyongoza ngo uwajya kureba Rugimbana na Rugangura Axel, mpita njyayo basoza ikiganiro mpari, mbabwira nti ‘ibintu mukora ndabikunda kandi nabishobora’ Rugimbagana ati ‘aka kana gafite amagambo menshi uwagaha igerageza ko ubanza kabishobora’, bahita bampa igerageza ry’amezi atatu kuri Flash ndakora na n’ubu ndacyakora.”
Uyu munyamakuru Rugaju Reagan ukorera ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, ni umwe mu banyamakuru b’imikino, bakurikirwa n’abakunda ibijyanye na siporo mu Rwanda kubera ubusesenguzi bwe.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10