Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku biganiro biherutse gutangazwa bya M23 n’Ubutegetsi bwa Congo

radiotv10by radiotv10
17/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku biganiro biherutse gutangazwa bya M23 n’Ubutegetsi bwa Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje i Luanda muri Angola, itsinda ry’intumwa zigomba kurihagararira mu biganiro bitaziguye hagati yaryo na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’iri Huriro, AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yatangaje ku rubuga Nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025.

Muri ubu butumwa, Lawrence Kanyuka atangira ati ati “L’Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) iramenyesha ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025 yohereje itsinda ry’abantu batanu i Luanda mu Murwa Mukuru wa Angola kwitabira ibiganiro bitaziguye byasabwe n’ubuyobozi bwa Angola.”

Lawrence Kanyuka kandi yaboneyeho gushimira Perezida wa Angola, João Lourenço ku bw’izi mbaraga akomeje gushyira mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “AFC/M23 irashimira byimazeyo nyakubabwa Perezida João Lourenço, wa Angola, ku bw’umuhate ukomeye akomeje gushyira mu gushaka umuti w’amakimbirane ari muri DRC binyuze mu nzira z’amahoro.”

Ibi biganiro biteganyijwe ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki 18 Werurwe 2025, byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola mu cyumweru gishize, aho byari byavuze ko Perezida João Lourenço azatangiza ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya DRC n’umutwe wa M23 bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Ni ibiganiro kandi bibaye mu gihe Imiryango ya EAC na SADC, Congo inabereye Umuryango wa yombi, ikomeje gushaka na yo inzira z’umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRD, aho kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, i Harare muri Zimbabwe habera inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize iyi miryango.

Ni inama kandi ikurikiye iy’abo mu nzego nkuru za Gisirikare bateraniye na bo i Harare kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe, yanitabiriwe n’u Rwanda rwari ruhagariwe n’itsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + eleven =

Previous Post

Abayobozi n’abakozi ba RADIOTV10 bagiranye ubusabane muri Hoteli iri mu za mbere mu Rwanda (AMAFOTO)

Next Post

Hagiye hanze amajwi yumvikanamo ibyakunze gutungwaho agatoki kwica umupira mu Rwanda

Related Posts

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho...

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite...

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Eleven soldiers ranked as Officers and Sous-officiers within the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including three...

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye...

IZIHERUKA

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira
AMAHANGA

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

10/11/2025
Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

10/11/2025
Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

10/11/2025
Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

10/11/2025
Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

09/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye hanze amajwi yumvikanamo ibyakunze gutungwaho agatoki kwica umupira mu Rwanda

Hagiye hanze amajwi yumvikanamo ibyakunze gutungwaho agatoki kwica umupira mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.