Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Urundi rwego rwinjiye mu kibazo cy’umutoza wumvikanyeho ibidakwiye muri ruhago nyarwanda

radiotv10by radiotv10
19/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Urundi rwego rwinjiye mu kibazo cy’umutoza wumvikanyeho ibidakwiye muri ruhago nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Komisiyo Ngengamyitwarire yaryo yatangiye gukurikirana ikibazo cy’umutoza Mugiraneza Jean Baptiste ukekwaho kuba ari we wumvikanye mu majwi asaba umukinnyi w’ikipe imwe kuyitsindisha.

Ni nyuma yuko humvikanye amajwi yo kuri telefone yumvikanaho uwo bikekwa ko ari umutoza Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi avugana na myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq amusaba gutsindisha ikipe ye mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports.

Muri ayo majwi, Mugiraneza Jean Baptiste asaba Bakaki Shafiq kumufasha kugira ngo ikipe ye izatsindwe na Kiyovu kugira ngo iyi kipe itazamanuka mu cyiciro cya kabiri kandi yaremerewe kuzabamo umutoza.

Nyuma y’ibi, Ubuyobozi bwa Muhazi FC, Mugiraneza abereye umutoza wungirije, bwahise bufata icyemezo cyo kuba bumuhagaritse mu gihe hagikorwa iperereza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryatangaje ko yamenye iby’iki kibazo ndetse yashyikirijwe ikirego.

FERWAFA yavuze ko “imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko nyuma yo kumva amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru yumvikanamo ikiganiro cyo kuri telephone hagati y’umutoza wungirije wa MUHAZI United FC, Mugiraneza Jean Baptiste n’umukinnyi w’ikipe ya MUSANZE FC Bakaki Shafiq iki kibazo cyashyikirijwe Komisiyo Ngengamyitwarire kugira ngo igikurikirane hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko “Imyanzuro y’urwo rwego izatangazwa mu gihe gikwiye.”

Bamwe mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje kuvuga ko batunguwe n’ibi bivugwa kuri Migi nk’umwe mu banyabigwi muri ruhago nyarwanda, basaba ko hakorwa iperereza ryimbutse kugira ngo hamenyekane koko niba ari we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 17 =

Previous Post

Iburasirazuba: Abishyuzaga amafaranga y’amezi atatu bakoreye mu mushinga wahagaze baremwe agatima

Next Post

Hatangajwe ingano ya ruswa yakirwaga n’abakora mu Murenge wa Kigali bafatiwe mu cyuho

Related Posts

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

by radiotv10
26/06/2025
0

Imiterere mishya ya Kylian Mbappe iteye impungenge abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutakaza ibilo bitanu kubera uburwayi bwa virusi,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Ombolenga nyuma yo gusubira muri APR yavuze ku kuba yazagaruka muri Rayon

by radiotv10
25/06/2025
0

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC yigeze kubera kapiteni, yavuze ko igihe yazajya mu yindi kipe, bigoye ko yazasubira...

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

by radiotv10
23/06/2025
0

Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika (Continental Cup) mu mukino wa Beach Volleyball rigiye kubera muri Morocco, arimo...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ingano ya ruswa yakirwaga n’abakora mu Murenge wa Kigali bafatiwe mu cyuho

Hatangajwe ingano ya ruswa yakirwaga n’abakora mu Murenge wa Kigali bafatiwe mu cyuho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.