Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Komisiyo Ngengamyitwarire yaryo yatangiye gukurikirana ikibazo cy’umutoza Mugiraneza Jean Baptiste ukekwaho kuba ari we wumvikanye mu majwi asaba umukinnyi w’ikipe imwe kuyitsindisha.
Ni nyuma yuko humvikanye amajwi yo kuri telefone yumvikanaho uwo bikekwa ko ari umutoza Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi avugana na myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq amusaba gutsindisha ikipe ye mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports.
Muri ayo majwi, Mugiraneza Jean Baptiste asaba Bakaki Shafiq kumufasha kugira ngo ikipe ye izatsindwe na Kiyovu kugira ngo iyi kipe itazamanuka mu cyiciro cya kabiri kandi yaremerewe kuzabamo umutoza.
Nyuma y’ibi, Ubuyobozi bwa Muhazi FC, Mugiraneza abereye umutoza wungirije, bwahise bufata icyemezo cyo kuba bumuhagaritse mu gihe hagikorwa iperereza.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryatangaje ko yamenye iby’iki kibazo ndetse yashyikirijwe ikirego.
FERWAFA yavuze ko “imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko nyuma yo kumva amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru yumvikanamo ikiganiro cyo kuri telephone hagati y’umutoza wungirije wa MUHAZI United FC, Mugiraneza Jean Baptiste n’umukinnyi w’ikipe ya MUSANZE FC Bakaki Shafiq iki kibazo cyashyikirijwe Komisiyo Ngengamyitwarire kugira ngo igikurikirane hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko “Imyanzuro y’urwo rwego izatangazwa mu gihe gikwiye.”
Bamwe mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje kuvuga ko batunguwe n’ibi bivugwa kuri Migi nk’umwe mu banyabigwi muri ruhago nyarwanda, basaba ko hakorwa iperereza ryimbutse kugira ngo hamenyekane koko niba ari we.
RADIOTV10