Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo, hahita hatangazwa n’amazina bamwise.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko The Ben na Pamella bibarukiye i Bruxelles mu Bubiligi aho bamaze iminsi bari mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025.
Amakuru kandi avuga ko imfura ya The Ben na Uwicyeza Pamella, bayise Mugisha Paris.
The Ben na Uwicyeza Pamella bibarutse bibarukiye i Bruxelles mu Bubiligi nyuma yuko bombi bari bitabiriye igitaramo bari bagiye gufashamo Bwiza, aho uyu muhanzi yari yanatangaje igitsinda cy’umwana bitegura kwibaruka.
The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye mu mpera za 2023, mu bukwe bunogeye ijisho bwitabiriwe n’imiryango ku mpande zombi, ndetse n’ibyamamare bitandukanye mu ngeri zinyuranye by’umwihariko muri muzika.
RADIOTV10