Guverinoma y’u Bubiligi yahakanye amakuru yavugaga ko iki Gihugu cyohereje abasirikare benshi n’ibikoresho bya gisirikare bya rutura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko yemera ko hari abasirikare batandatu bacyo bari mu gace ka Kindu kari mu bilometero 400 uvuye i Bukavu, ivuga n’icyabajyanye.
Ni nyuma yuko havuzwe amakuru ko Igihugu cy’u Bubiligi cyohereje abasirikare benshi ndetse n’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro za rutura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru ‘The Great Lakes Eye’, ivuga ko ibi byakozwe tariki 17 Werurwe 2025, aho u Bubiligi bwohereje abasirikare bari hagati ya 300 na 400 bagiye guha imyitozo FARDC no gufasha iki gisirikare cya DRC mu rugamba gihanganyemo na AFC/M23.
Iki kinyamakuru kivuga ko aba basirikare bafite ibirindiro mu kigo cya Gisirikare cya Lwama muri Kindu, Umurwa Mukuru w’Intara ya Maniema, cyananditse ko aba basirikare banajyanye ibikoresho bihambaye birimo ibifaru ndetse n’indege za gisirikare zitagira abapilote (drone).
Iki kinyamakuru cyavugaga ko aba basirikare bazaha imyitozo abasirikare ba Burigade ya 31 yo mu mutwe udasanzwe mu gisirikare cya Congo uzwi nka Rapid Reaction Units (URR), nk’uko n’ubundi batojwe n’u Bubiligi hagati ya 2008 na 2017.
The Great Lakes Eye yavugaga ko amakuru ahari yemeza ko abasirikare b’u Bubiligi batwawe n’indege y’Igisirikare cy’u Bubiligi tariki 17 Werurwe ikerecyeza i Kinshasa, ikahagera ku munsi wakurikiyeho tariki 18, igakomereza Kindu mbere yuko igaruka i Kinshasa nubundi kuri uwo munsi, ikaza gusubira mu Bubiligi tariki 20 Werurwe.
Agira icyo avuga kuri aya makuru yatangajwe na The Great Lakes Eye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot yayamaganye yivuye inyuma, avuga ko ari amakuru y’ibinyoma.
Icyakora yavuze ko “Hari itsinda ry’abasirikare b’Ababiligi batandatu bari muri Kindu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inkunga y’u Burayi yo guha igisirikare cya Congo ibikoresho bitari ibyo kurwanisha.”
Yakomeje agira ati “Nta basirikare boherejwe bagamije kujya kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare ibyo ari byo byose, kandi u Bubiligi ntibuteganya kubikora.”
Maxime Prevot wamaganiye kure ayo makuru, yavuze ko ibyatangajwe bigamije kwenyegeza umwuka mubi uhari no guteza urujijo.
U Bubiligi bwagaragaje ko buri inyuma cyane y’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, ndetse bukaba bwarinjiye mu mugambi wo kugenda bukomatanyiriza u Rwanda, burusabira ibihano burushinja ibinyoma ko ruri inyuma y’ibibazo biri muri Congo.
Ibi byatumye u Rwanda na rwo rufata icyemezo cyo guca umubano warwo n’iki Gihugu cy’i Burayi cyakomeje kurangwa n’imyitwarire ibangamira u Rwanda, nyamara ari rwo pfundo ry’ibibazo byose byarugwiririye byumwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.
RADIOTV10