Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwifashishije amashusho agaragaza umuhuzabikorwa waryo agenda i Goma n’amaguru, bwavuze ko nyuma y’amezi abiri uyu mujyi ubohowe, ubu amahoro ahinda.
Bikubiye mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, wavuze ko kuri uyu wa Gatatu, Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, yagiye ku biro bye mu Mujyi wa Goma n’amaguru.
Ubu butumwa bugira buti “Ugutembera guto k’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025 i Goma. Habayeho gusuzuma ubuzima rusange ndetse no gusigasira ibidukikije no gusuzuma ibikorwa by’isuku, nyuma y’amezi abiri habohowe uyu mujyi.”
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Coneille Nangaa “yakoze urugendo n’amaguru agera ku biro bye. Gihamya yuko Ihuriro AFC/M23 rihagaze neza.”
Muri aya mashusho, Corneille Nangaa uba ari kumwe n’abandi mu buyobozi bwa AFC/M23 barimo Umuvugizi Lawrence Kanyuka, uyu Muhuzabikorwa w’iri Huriro, agenda aramutsa bamwe mu baturage bahuriraga mu nzira.
Tariki 27 Mutarama 2025, umunsi utazibagirana mu mateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo abarwanyi b’umutwe wa M23, batangazaga ku mugaragaro ko bamaze gufata umujyi wa Goma usanzwe ari Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Ni nyuma yuko uyu mujyi ubereyemo imirwano iremereye, aho abarwanyi ba M23 bakubise incuro uruhande bari bahanganye rugizwe na FARDC, ingabo za SADC, iz’u Burundi n’abacancuro b’abanyaburayi, aho uru ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa nubwo rwari rufite intwaro za rutura, ariko M23 yarwamuruye, ubundi bamwe mu bari barugize bakamanika amaboko, bamwe bakishyikiriza ingabo za SADC, abandi bakerecyeza muri Sitade nk’uko bari babitegetswe na M23.
Nyuma y’uru rugamba, M23 yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo gusukura Umujyi wa Goma wari wabaye isibaniro ry’imirwano, ndetse hakaba hari n’imirambo myinshi y’abarwanaga ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa.
Amezi abaye abiri uyu Mujyi wa Goma uri mu maboko ya AFC/M23 wanamaze gushyiraho abayobozi, aho benshi mu bawutuyemo bemeza ko umutekano bari barabuze kuva cyera, ubu bawufite, kuko baryama bagasinzira, ndetse n’ibikorwa byabo bikaba bigenda nta nkomyi.
RADIOTV10