Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yagaragaje uko i Goma byifashe nyuma y’amezi abiri ibohowe

radiotv10by radiotv10
03/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwifashishije amashusho agaragaza umuhuzabikorwa waryo agenda i Goma n’amaguru, bwavuze ko nyuma y’amezi abiri uyu mujyi ubohowe, ubu amahoro ahinda.

Bikubiye mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, wavuze ko kuri uyu wa Gatatu, Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, yagiye ku biro bye mu Mujyi wa Goma n’amaguru.

Ubu butumwa bugira buti “Ugutembera guto k’Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025 i Goma. Habayeho gusuzuma ubuzima rusange ndetse no gusigasira ibidukikije no gusuzuma ibikorwa by’isuku, nyuma y’amezi abiri habohowe uyu mujyi.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Coneille Nangaa “yakoze urugendo n’amaguru agera ku biro bye. Gihamya yuko Ihuriro AFC/M23 rihagaze neza.”

Muri aya mashusho, Corneille Nangaa uba ari kumwe n’abandi mu buyobozi bwa AFC/M23 barimo Umuvugizi Lawrence Kanyuka, uyu Muhuzabikorwa w’iri Huriro, agenda aramutsa bamwe mu baturage bahuriraga mu nzira.

Tariki 27 Mutarama 2025, umunsi utazibagirana mu mateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo abarwanyi b’umutwe wa M23, batangazaga ku mugaragaro ko bamaze gufata umujyi wa Goma usanzwe ari Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ni nyuma yuko uyu mujyi ubereyemo imirwano iremereye, aho abarwanyi ba M23 bakubise incuro uruhande bari bahanganye rugizwe na FARDC, ingabo za SADC, iz’u Burundi n’abacancuro b’abanyaburayi, aho uru ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa nubwo rwari rufite intwaro za rutura, ariko M23 yarwamuruye, ubundi bamwe mu bari barugize bakamanika amaboko, bamwe bakishyikiriza ingabo za SADC, abandi bakerecyeza muri Sitade nk’uko bari babitegetswe na M23.

Nyuma y’uru rugamba, M23 yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo gusukura Umujyi wa Goma wari wabaye isibaniro ry’imirwano, ndetse hakaba hari n’imirambo myinshi y’abarwanaga ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa.

Amezi abaye abiri uyu Mujyi wa Goma uri mu maboko ya AFC/M23 wanamaze gushyiraho abayobozi, aho benshi mu bawutuyemo bemeza ko umutekano bari barabuze kuva cyera, ubu bawufite, kuko baryama bagasinzira, ndetse n’ibikorwa byabo bikaba bigenda nta nkomyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 7 =

Previous Post

Abanyeshuri bagiye mu kiruhuko, ababyeyi n’abarimu bo mu Rwanda bagenewe ubutumwa

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje ahakwiye ubushishozi mu kwifashisha Ikoranabuha ry’Ubwenge Buhangano-AI

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro
MU RWANDA

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
0

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje ahakwiye ubushishozi mu kwifashisha Ikoranabuha ry’Ubwenge Buhangano-AI

Perezida Kagame yagaragaje ahakwiye ubushishozi mu kwifashisha Ikoranabuha ry’Ubwenge Buhangano-AI

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.