Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Oligui Nguema wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon ubu ari mu mashimwe

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen.Oligui Nguema wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon ubu ari mu mashimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Brice Clotaire Oligui Nguema, wari uyoboye abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Gabon muri 2023, yatangajwe ku mugaragaro nk’uwatsinze Amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 90%.

Brice Clotaire Oligui Nguema yegukanye intsinzi ku majwi 575 222 angana na 90.35% nk’uko bigaragazwa n’amajwi y’agateganyo y’ibyavuye muri aya matora byatangajwe na Hermann Immongault, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba n’umukuru w’akanama gashizwe amatora, mu itangazo yasomeye kuri televiziyo y’igihugu ku Cyumweru tariki 13 Mata 2025.

Oligui Nguema, w’imyaka 50, yatsinze amatora ahigitse abandi bakandida barindwi bari bahanganye, barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Alain Claude Bilie-By-Nze, wabonye amajwi 3%.

Nubwo amajwi y’agateganyo agaragaza intsinzi ikomeye ku muyobozi w’inzibacyuho wafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika Perezida Ali Bongo Ondimba, haracyategerejwe ko hatangazwa ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu.

Aya matora yabaye muri Gabon, yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, kuko abarenga gato 920 000 bangana na 87.21%, bari biyandikishije kuri lisiti y’itora, barimo abarenga 28 000 baba mu mahanga, batoreye mu biro by’itora birenga 3 000.

Oligui Nguema, wahoze ayobora Igisirikare kirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), yabaye Perezida w’inzibacyuho nyuma yo kuyobora ihirikwa ry’ubutegetsi, ryashoje imyaka myinshi y’ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo wari umaze imyaka irenga 50 uyobora iki Gihugu cyo muri Afurika hagati gikungahaye ku mavuta, ariko cyakomeje gushinjwa ruswa ikabije no kudashobora gucunga neza ubukungu bwacyo.

Abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Bongo, bashinjaga uwo muryango, kwigwizaho umutungo wa Gabon, mu gihe igice kinini cy’abaturage cyakomeje kubaho mu bukene bukabije.

Lt Gen Brice Clotaire Oligui Nguema yayoboye Coup d’etat yabaye muri 2023
Ubu arishimira ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 10 =

Previous Post

Hatanzwe icyifuzo cy’igikwiye gukorwa ahabereye ubugome ndengakamere muri Jenoside

Next Post

Uko umuhanzi Jose Chameleone amerewe nyuma y’indwara yari yatumye benshi bamuhangayikira

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko umuhanzi Jose Chameleone amerewe nyuma y’indwara yari yatumye benshi bamuhangayikira

Uko umuhanzi Jose Chameleone amerewe nyuma y’indwara yari yatumye benshi bamuhangayikira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.