Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Oligui Nguema wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon ubu ari mu mashimwe

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen.Oligui Nguema wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon ubu ari mu mashimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Brice Clotaire Oligui Nguema, wari uyoboye abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Gabon muri 2023, yatangajwe ku mugaragaro nk’uwatsinze Amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 90%.

Brice Clotaire Oligui Nguema yegukanye intsinzi ku majwi 575 222 angana na 90.35% nk’uko bigaragazwa n’amajwi y’agateganyo y’ibyavuye muri aya matora byatangajwe na Hermann Immongault, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba n’umukuru w’akanama gashizwe amatora, mu itangazo yasomeye kuri televiziyo y’igihugu ku Cyumweru tariki 13 Mata 2025.

Oligui Nguema, w’imyaka 50, yatsinze amatora ahigitse abandi bakandida barindwi bari bahanganye, barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Alain Claude Bilie-By-Nze, wabonye amajwi 3%.

Nubwo amajwi y’agateganyo agaragaza intsinzi ikomeye ku muyobozi w’inzibacyuho wafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika Perezida Ali Bongo Ondimba, haracyategerejwe ko hatangazwa ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu.

Aya matora yabaye muri Gabon, yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, kuko abarenga gato 920 000 bangana na 87.21%, bari biyandikishije kuri lisiti y’itora, barimo abarenga 28 000 baba mu mahanga, batoreye mu biro by’itora birenga 3 000.

Oligui Nguema, wahoze ayobora Igisirikare kirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), yabaye Perezida w’inzibacyuho nyuma yo kuyobora ihirikwa ry’ubutegetsi, ryashoje imyaka myinshi y’ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo wari umaze imyaka irenga 50 uyobora iki Gihugu cyo muri Afurika hagati gikungahaye ku mavuta, ariko cyakomeje gushinjwa ruswa ikabije no kudashobora gucunga neza ubukungu bwacyo.

Abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Bongo, bashinjaga uwo muryango, kwigwizaho umutungo wa Gabon, mu gihe igice kinini cy’abaturage cyakomeje kubaho mu bukene bukabije.

Lt Gen Brice Clotaire Oligui Nguema yayoboye Coup d’etat yabaye muri 2023
Ubu arishimira ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 2 =

Previous Post

Hatanzwe icyifuzo cy’igikwiye gukorwa ahabereye ubugome ndengakamere muri Jenoside

Next Post

Uko umuhanzi Jose Chameleone amerewe nyuma y’indwara yari yatumye benshi bamuhangayikira

Related Posts

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

by radiotv10
05/11/2025
0

The Banyamulenge people, together with other ethnic groups including the Babembe, Bapfuru, Bashi, and others living in Minembwe in the...

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Ikibuga cy’Indege cya Bruxelles cyari cyahagaritse ibikorwa kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse, cyasubukuye...

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

by radiotv10
05/11/2025
0

Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin; yizeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi. Kuri...

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa
MU RWANDA

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko umuhanzi Jose Chameleone amerewe nyuma y’indwara yari yatumye benshi bamuhangayikira

Uko umuhanzi Jose Chameleone amerewe nyuma y’indwara yari yatumye benshi bamuhangayikira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.