Nyuma y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, harakurikiraho gutegura ishyingurwa rye bizakorwa n’Inama y’Abakaridinali, bikazakurikirwa n’indi nama izatora uzamusimbura. Kiliziya Gatulika mu Rwanda yatangiye icyunamo cy’urupfu rwe, yatangaje urwibutso ayisigiye.
Papa Francis wari umaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yatabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere wa Pasika tariki 21 Mata 2025.
Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abipisikopi Gatulika mu Rwanda, Padiri Vedaste Kayisabe; mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, yagarutse ku mihango igomba gukurikira nyuma y’itabaruka rya Papa Francis.
I Vatican, hahise hakorwa igikorwa cyo gufunga ibiro bya Papa, cyabaye kuri uyu wa Mbere, mu gihe kuri uyu wa Kabiri, hateganyijwe ko Abakaridinali bagomba kwerecyezayo, kugira ngo bateranire muri iyi nama igomba gutegura indi mihango yose igomba gukurikiraho, irimo kumushyingura, na byo bizakurikirwa n’indi nama igomba kuzaba hagati y’iminsi 15 na 20 nyuma y’ishyingurwa rye izashyiraho Umushumba mushya.
Padiri Vedaste Kayisabe avuga ko ubwo Abakaridinali baza kuba bageze i Vatican, batangira gukora inama za mbere zo gutegura ishyingurwa rya Papa Francis, utazashyingurwa muri Bazirika yitiriwe Mutagatifu Petero nk’uko bisanzwe, kuko we yari yarasabye kuzashyingurwa mu yindi yitiriwe Maria Major isanzwe ari Bazilika Nkuru yeguriwe Umubyeyi Bikiramariya.
Padiri Vedaste Kayisabe ati “Yari afite ubwo burenganzira bwo guhitamo, kandi iyo Kiliziya yahisemo, na yo ni imwe muri Kiliziya Nkuru ziri mu Mujyi wa Roma, kandi murabizi ko Papa aba ari n’Umwepisikopi wa Roma.”
Avuga ko Papa Francis yari yarahisemo kuzashyingurwa muri iyi Kiliziya yitiriwe Umubyeyi Bikiramariya, kubera urukundo ruhebuje yari asanzwe amufitiye.
Ati “Yari afite icyo nakwita ko ari nk’ubuyoboke bwihariye nk’uko umuntu agira icyo ahitamo, Abagatulika barabizi cyane, bagira icyo bita ‘Devotion’, ni ukuvuga aba afite uwo yiyambaza rwose kandi bikamufasha mu buzima bwa Roho. Na we rero yari afite ubwo buyoboke bw’umubyeyi Bikiramariya, n’iyo Kiliziya yari afite uburyo ayibuka agendeye no kuba yarabaye i Roma igihe kinini.”
Padiri Vedaste Kayisabe kandi yagarutse ku ijambo Papa Francis yaherukaga kuvugira mu ruhame, ubwo yifurizaga abantu Pasika nziza akoresheje ururimi rw’Igitaliyani, ubundi asaba uwamuhagarariye gusabira umugisha umujyi wa Roma n’Isi yose.
Icyo Kiliziya Gatulika mu Rwanda izamwibukiraho
Padiri Vedaste Kayisabe yavuze ko urwibutso Papa Francis asigiye Kiliziya Gatulika mu Rwanda, ari uko yahuye n’Umukuru w’iki Gihugu, Paul Kagame muri 2017 bakanagirana ibiganiro byatumye havaho ikibazo cyari hagati ya Kiliziya Gatulika na Leta y’u Rwanda.
Ati “Akantu kariho kasaga nk’agatotsi kari hagati ya Kiliziya na Leta kareyuka rwose, kuko bagize ibiganiro byiza, bituma ako kantu kavaho rwose.”
Akomeza agira ati “Urundi rwibutso runakomeye, ni we waduhaye Karidinali wa mbere mu mateka yacu y’u Rwanda, Karidinali Antoni Kambanda. Ni bwo bwa mbere mu Gihugu cy’u Rwanda twari tugize Karidinali.”
Nanone kandi Abepisikopi ba Diyoseze hafi ya zose muri Kiliziya Gatulika mu Rwanda, bashyizweho na Nyirubutungane Papa Francis, uretse umwe ari we Musenyeri we Visenti Harolimana wa Diyoseze ya Ruhengeri washyizeho na Papa Benedigito wa 16, mu gihe abandi bose umunani mu icyenda, bashyizweho na nyakwigendera Papa Francis.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10