Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwatangaje ko bwatunguwe n’icyemezo cyafashwe na Haringingo Francis wari Umutoza mukuru, n’uwari umwungirije, basezeye kuri izi nshingano.
Isezera ry’aba batoza, ryatangajwe n’Ubuyobozi bwa Bugesera FC mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tairki 22 Mata 2025, nyuma yuko iyi kipe itsinzwe na Rutsiro FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona.
Iri tangazo rigira riti “Bugesera FC iramenyesha abakunzi bayo ko uwari umutoza Mukuru wayo, Haringingo Francis n’Umwungiriza we, Nduwimana Pablo basezeye ku nshingano zabo.”
Ubuyobozi bwa Bugesera FC, butandukanye n’abatoza b’iyi kipe, mu gihe shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda isigaje imikino itandatu ngo ishyirweho akadomo.

Bugesera FC, ikomeza ivuga ko nyuma y’isezera ry’aba batoza “Inshingano zo gutoza ikipe kuri ubu zasigaranywe na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu gihe hari gushakwa umutoza uzatoza imukino isigaye.”
Umuyobozi wa Bugesera FC, GAHIGI Jean Claude, yabwiye RADIOTV10 ko batunguwe n’isezera ry’aba batoza bombi cyane ko aho bayisize ari habi byanaviramo ikipe kumanuka, icyakora yizeza abakunzi ba Bugesera FC ko bagomba gutuza ndetse ko ubuyobozi bw’ikipe buri gukora ibishoboka ngo ikipe itamanuka mu cyiciro cya 2.
Aba batoza ba Bugesera FC byiswe ko basezeye ku nshingano zabo, bari bamaze imikino itanu yikurikiranya badatsinda, irimo n’uyu iheruka kunyagirwamo na Rutsiro.
Nyuma yuko Bugesera itsinzwe umukino w’umunsi wa 24, yahise ijya mu mutuku, aho ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24 aho ikurikiwe na Vision FC ya nyuma ifite amanota 20.
Aba batoza byavuzwe ko basezeye, bibaye nyuma y’iminsi micye, ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo ubu, na yo ihagaritse by’agateganyo Abatoza babiri, ari bo Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ usanzwe ari umutoza mukuru, ndetse na André Mazimpaka, Umutoza w’Abanyezamu, aho na bo kuri bombi bahuje impamvu yo kuba bari bamaze igihe badatanga umusaruro ushimishije.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10